Nyiribyago imbwa ziramwonera! Ikipe iri mu bihano byo kugura abakinnyi, yagiye gukina ifite abakinnyi 8 gusa nabo ntibarangije umukino kuko 2 bahise bavunika rugikubita - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyiribyago imbwa ziramwonera! Ikipe iri mu bihano byo kugura abakinnyi, yagiye gukina ifite abakinnyi 8 gusa nabo ntibarangije umukino kuko 2 bahise bavunika rugikubita.

Ikipe yo muri Tanzania yahoze yitwa Kitayosce FC gusa kuri ubu ikaba yitwa Tabora United kubera guterwa inkunga n'intara ya Tabora, ku munsi wejo ubwo yakinaga na Azam FC muri shampiyona yakinishije abakinnyi 8 gusa aho kuba 11.

Ibi byatewe nuko Tabora United yafatiwe ibihano na FIFA byo kutandikisha abakinnyi bashya kubera ko bananiwe kwishyura umutoza wabatozaga mu mwaka ushize ukomoka muri Egypt witwa Ahmed El Faramawy Youssef Moustafa Soliman.

Nubwo Tabora United yatangiranye abakinnyi 8mu kibuga gusa umukino warangiye ari 6 nyuma yuko babiri bavunitse kandi nta basimbura bafite. Azam FC byarangiye ibatsinze ibitego 4-0.



Source : https://yegob.rw/nyiribyago-imbwa-ziramwonera-ikipe-iri-mu-bihano-byo-kugura-abakinnyi-yagiye-gukina-ifite-abakinnyi-8-gusa-nabo-ntibarangije-umukino-kuko-2-bahise-bavunika-rugikubita/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)