Davido waraye ataramiye abanyarwanda yatangarije umu-blogger witwa Tunde Ednut kuri Instagram ko ashaka guhagarika umuziki atarashiramo umwuka.
Ati ' Nkunda ukuntu abantu banyishimira, si nshaka kuzabona batakinyishimira kuko ibyo bintera ubwoba.'
Davido akaba yakomeje avuga ko mu by'ukuri ikintu cya mbere atinya ari ukuzagera ku rwego aho abafana bazaba batakimwishimira yajya ku rubyiniro bakitahira.
Akaba yahishuye ko ashaka guhagarika umuziki ibyo bitaragerwaho kuko ngo bimutera ubwoba cyane.