Nyuma y'imyaka 3 badacana uwaka, Bahavu yiyun... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kutumvikana kw'aba bombi kwatangiye kwigaragaza kuva mu myaka itatu ishize. Ndetse, unyujije amaso ku mbuga zitandukanye cyane cyane nka Youtube huzuyeho ibiganiro bitandukanye buri umwe agaruka kuri mugenzi we.

Ingabire niwe wakunze kugaragara cyane mu biganiro abazwa kuri iyi ngingo bitandukanye na Bahavu.

Hari n'ikiganiro Ingabire Pascaline yigeze kugirana na Isimbi Tv kimaze imyaka ibiri, cyahawe umutwe (Title) ugira iti "Diane twarashwanye. Nyuma y'ubukwe bwanjye umubano waranze|Samantha noneho ahishuye icyo bapfuye."

Muri iki kiganiro, Ingabire yavuze ko igihe cyageze akabona ubushuti bwe na Bahavu bugera ku iherezo.

Ingabire 'Samantha' yagowe no gusubiza impamvu yo gushwana na Bahavu, ariko avuga ko hari ibyazambije umubano w'abo.

Ati "Bibaho ko abantu bashobora kuba inshuti ntibahuze. Ubushuti bw'abo bukarangira. Ntabwo navuga ngo turangana [...] gusa ntabwo tukiri inshuti... Bibaho ko abantu bashobora kuba ari inshuti bikagera aho badahuza...'

Ingabire yumvikanishije gushwana kw'abo kutaturutse ku kazi ka filime bahuriyemo, ahubwo 'ni kamere zacu zitahuje'.

Yasobanuye ko ubushuti bw'abo bwazambye mbere y'uko buri wese atangira kwikorera filime ze bwite. Avuga ko batigeze bashwana kubera ibikorwa bya buri umwe, kandi abagabo b'abo ntibigeze babyivangamo.

Ingabire yumvikanishije ko muri Nyakanga 2020 ari bwo 'ubushuti bwacu bwageze ku iherezo'.

InyaRwanda ifite amakuru avuga ko kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kanama 2023, ari bwo aba bombi bateye intambwe idasubira inyuma biyemeza kuzahura umubano w'abo.

Bahavu yari asanzwe akina muri filime 'Inzozi' ya Ingabire. Akimara kuva muri iyi filime, abantu bibajije uko byagenze ariko Ingabire asubiza ko byatewe n'uko filime yarangiraga.

Ingabire yavuze ko atitabiriye ibirori byo gusezera ubukumi 'Bridal Shower' bya Bahavu kubera ko 'nta muntu wantumiye'.

Aba bagore bombi ni abahanga muri filime. Buri umwe afite filime igezweho kandi ikomeye, nka Pascaline yateguye filime zirimo 'Inzozi' ni mu gihe Bahavu ategura filime zirimo 'Impanga'.

Mu kiganiro yagiranye na Chita Magic ku wa 9 Gicurasi 2021, Bahavu yirinze kuvuga ku mubano we na Ingabire Pascaline asaba ko babahuriza mu kiganiro, bakabazwa ku mpamvu ubushuti bw'abo bwakonje.

Ati "Ikiganiro twaba turi kumwe nicyo cyaba cyiza kurushaho." Yavuze ko akiri inshuti na Ingabire 'kuko nziko nta kibi anyifuriza'.

Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram, Bahavu yagaragaje ko itariki ya 29 Kanama 2023 idasanzwe mu buzima bw'abo, ashima Imana kuko 'buri gihe umugambi wawe uhora ari mwiza ku buzima bwacu'. Ati 'Uwiteka atubereye maso.' Yashimye Ingabire Pascaline amusabira umugisha ku Mana.

Mu gihe cy'imyaka itatu ishize byari bigiye kubona ifoto aba bombi bari kumwe, ndetse hari abavuga ko batigeze bahura n'umunsi n'umwe kuva bacana umubano.

Bahavu yiyunze na Ingabire Pascaline nyuma y'imyaka itatu badacana uwaka 

Ingabire na Bahavu bakunze kuterura impamvu zashyize umubano w'abo hasi 

Bamwe mu bakoresha urubuga rwa Instagram bagaragaje ko bishimiye kongera kwihuza kw'aba bombi


Bahavu yashimye Imana yongeye kumuhuza n'inshuti ye y'igihe kirekire bahuriye mu ruganda rwa filime 

BAHAVU YATANGIYE GUKORA IBIGANIRO BIMUHUZA N'ABATURAGE

">


REBA HANO KAMWE MU DUCE KA FILIME 'INZOZI' ITEGURWA NA PASCALINE

">

AMAFOTO: UMUCYO STUDIO



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133783/nyuma-yimyaka-3-badacana-uwaka-bahavu-yiyunze-na-ingabire-pascaline-amafoto-133783.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)