Nzahora ndi umufana w'Amavubi - Carlos Alós Ferrer wari umutoza w'Amavubi yasezeye Abanyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwari umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yamaze gusezera abanyarwanda nyuma yo gusesa amasezerano na FERWAFA.

Mu mpera z'ukwezi gushize nibwo haje inkuru ko Carlos Alós Ferrer yanditse asaba gusesa amasezerano ye mu ikipe y'igihugu nk'umutoza mukuru.

Icyo gihe Carlos Alós Ferrer yemereye ikinyamakuru ISIMBI ko ibiganiro byatangiye byo kuba yasesa amasezerano n'ikipe y'igihugu.

Ati "turimo kuganira bitewe n'ibihe bihari ngo turebe ko amasezerano yaseswa. "

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Kanama, yanditse kuri Instagram ye asezera mu ikipe y'igihugu Amavubi.

Yagize ati "ndashaka kwifuriza FERWAFA n'Amavubi ahazaza heza, abayobozi bashya, abakinnyi, abatoza n'abafana."

"Ndabashimira kuba barampaye amahirwe yo gukorera muri iki gihugu cy'agatangaza, ndizera ko abayobozi bashya ba FERWAFA bashyigikiwe na Minisiteri ya Siporo bazagera kuri byinshi vuba. Twaje guhatanira itike y'igikombe cy'Afurika 2023, ni cyo gihe cy'imishinga mishya kuri FERWAFA no kuri njye, ni cyo gihe cy'imishinga mishya. Ndi umufana w'Amavubi kuva uyu munsi n'iteka ryose."

Uyu mutoza nubwo bivugwa ko yabonye akandi kazi, ahubwo andi makuru avuga ko yatanze FERWAFA na MINISPORTS batishimiye umusaruro we bari mu nzira zo gushaka uko bamusezerera.

Carlos Alós Ferrer yagizwe umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi muri Werurwe 2022 aho yasinye umwe, yaje kongera amasezerano y'imyaka 2 muri Werurwe 2023 aho imwe mu ngingo irimo yemeye guhesha ikipe y'igihugu itike y'igikombe cy'Afurika cya 2024 none bikaba byaranze nubwo asigaje umukino umwe wa Senegal.

Amaze gutoza imikino 5 yo mu itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 aho yanganyije na Mozambique 1-1 na Benin 1-0, atsindwa na Senegal 1-0, Benin 3-0 na Mozambique 2-0.

Yasezerewe na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2023 ku giteranyo cy'igitego 1-0 (banganyije ubusa ku busa muri Tanzania aho Ethiopia yayakiririye, itsindira u Rwanda i Huye 1-0).

Carlos Alós Ferrer yasezeye mu ikipe y'igihugu



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nzahora-ndi-umufana-w-amavubi-carlos-alos-ferrer-wari-umutoza-w-amavubi-yasezeye-abanyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)