'Onana yari azi icyo gukora, abo dufite uyu munsi ntabyo bazi' Umutoza mushya wa Rayon Sports byatangiye kumucanga ni uko maze atangira gutereka inkono ishyushye ku bakinnyi yaguriwe aho ari kubagereranya na Onana atigeze atoza.
Nyuma y'uko uyu mutoza mushya wa Rayon Sports, Yamen Zelfani anganyije na Gorilla, yatangiye kwijundika abakinnyi avuga ko badashoboye ndetse ko batazi icyo gukora.
Yagize ati: 'Hari abakinnyi ntshimiye. Nabonye Onana yari azi icyo gukora. Abo dufite uyu munsi ntabyo bafite.'