Perezida Kagame n'umuryango we mu bitabiriye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Isaha imwe n'iminota 13' byari bihagije ngo Diamond wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Jeje' ave ku rubyiniro amaze ipfa urubyiruko rwo mu bihugu 16 byo muri Afurika bitabiriye iserukiramuco 'Giants of Africa'.

Iri serukiramuco ryatangijwe ku mugaragaro mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 13 Kanama 2023, mu muhango wabereye mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.

Umushinga wa Giants of Africa urizihiza imyaka 20 umaze ufasha urubyiruko rwo muri Afurika rufite impano mu mukino wa Basketball.

Iri serukiramuco rimaze iminsi irindwi. Aho abaryitabiriye bazahabwa imyitozo yo ku rwego rwo hejuru n'inzobere mu mukino wa Basketball hagamijwe kubafasha kugira ubumenyi bwihariye kuri uyu mukino wakijije benshi mu bo wahiriye.

Umuhango wo gutangiza iri serukiramuco wasojwe n'igitaramo gikomeye cya Diamond, ni nyuma y'imyaka itanu yari ishize afite amashyushyu yo gutaramira i Kigali.

Ubwo yatangiza ku mugaragaro iri serukiramuco, Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rwa Afurika gutangira gukora ibikorwa bikomeye mu murongo wo gutanga umusanzu wabo batizigamye mu guteza imbere umugabane wa Afurika.

Umukuru w'Igihugu, avuga ko buri wese ashobora kuba igihangange, ahubwo biterwa n'amahitamo yakoze.

Yabwiye urubyiruko kudahora bibutswa gukora, kuko igihe ari iki ngo bahitemo kuba ibirangirire.

Perezida Kagame yanababwiye ko bifitemo ubushobozi bwo kugera ku byo bifuza muri ubu buzima. Kandi bagomba guhanira kuba umwe nk'Abanyafurika.

Diamond washyize akadomo ku muhango wo gutangiza iri serukiramuco-Ku rubyiniro, yabanjirijwe na Massamba ndetse na Sherrie Silver baserutse mu ndirimbo n'imbyino zubakiye ku muco wa kinyafurika.

Uyu munyamuziki yakoze ibishoboka byose kugira ngo atange ibyishimo, arabyina, ajya mu bafana, abatera amazi, arabaganiriza ataha avuga ko yakunze u Rwanda.

Uyu mugabo yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe kuva kuri 'Jeje' kugeza kuri 'Why' yakoranye na Mugisha Benjamin [The Ben].

Ubwo yari ku rubyiniro, Perezida Kagame yagarutse muri BK Arena anyura mu bafana abasuhuza, ari na ko baririmba bati 'Muzehe wacu… Muzehe wacu…'

Mu ijambo rito yavuze, Diamond yumvikanishije ko yakozwe ku mutima no kuba Perezida Kagame yitabiriye igitaramo cye.

Yavuze ko 'iyo uje mu Rwanda urahakunda' kuko ari igihugu cy'isuku, kandi buri kimwe kiri ku murongo.

Uyu munyamuziki wamamaye mu njyana ya Bongo Flava, yabwiye Perezida Kagame ati "Ntewe ishema nawe". Ati 'Unyizere. Turagukunda.'

Nyuma yo gusoza igitaramo, Diamond yagiye gusuhuza Perezida Kagame mbere y'uko yerekeza kuri Hotel acumbitsemo.

Iki gitaramo yakoreye mu Rwanda, cyabaye igitaramo cya Gatatu yakoze mu gihe cy'iminsi ibiri. Kuko mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2023 yataramiye urubyiruko muri BK Arena, nyuma yerekeza i Mwanza muri Tanzania mu gutangiza iserukiramuco rya Wasafai Tv naho ataramira abakunzi be.

Si rimwe si kabiri umunyamuziki w'umunya-Tanzania, Naseeb Abdul Juma Issack [Diamond] yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko afite amashyushyu yo gutaramira mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera muri Kigali.

Mu 2019, Diamond yataramiye bwa mbere i Kigali. Mbere yo gusubira iwabo, ku wa 17 Kanama 2019 yasuye BK Arena ari kumwe n'umujyanama we batembera ibice bitandukanye bigize iyi nyubako, maze ageze iwabo abwira abanya-Tanzania ko yabonye inyubako idasanzwe, kandi yifuza kuyitaramiramo.

Icyo gihe yabwiye uwari Perezida wa Tanzania kububakira inyubako nk'iyi. Yanditse avuga ko '…Bagenzi bacu bo mu Rwanda bamaze kubona inyubako ya Arena ya mbere muri Afurika y'Uburasirazuba […] bambwiye ko yubatswe mu mezi make.'

Mu 2022, habuze gato ngo ataramire i Kigali, ni nyuma y'uko East Gold Entertainment yari yamutumiye gutaramira Abanyarwanda ku wa 23 Ukuboza 2022 mu gitaramo 'One People Concert'. Yasubitse iki gitaramo ariko yizeza ko azongera agataramira abanya-Kigali.

Diamond ari mu banyamuziki b'ikiragano gishya cy'umuziki bahiriwe. Yubakiye urugendo rw'umuziki we ku njyana ya Bongo Flava, akaba umwanditsi w'indirimbo, umushabitsi, umubyinnyi kandi agakora ibikorwa by'urukundo.

Ni we washinze inzu y'umuziki ya Wasafi Record Label, anafite ibitangazamakuru birimo Wasafi Media. Yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wo muri Afurika warebwe n'abantu miliyoni 900 ku rubuga rwa Youtube.

Uyu mugabo yatangiye umuziki mu 2006 ubwo yari afite imyaka 18 y'amavuko acuruza imyenda, aho amafaranga yagiye akuramo yamushyigikiye mu gukora indirimbo.

Izina rye ryatangiye guhangwa amaso nyuma y'uko mu 2010 asohoye indirimbo 'Kamwambie'. Mu 2014, yashyizwe mu bahataniye ibihembo BET Awards.

Diamond afite album zirimo 'Kamwambie' yo mu 2010, Lala Salama yo mu 2012, A Boy from Tandale yo mu 2018 na First of All yo mu 2022. Ntasiba mu itangazamakuru ahanini binyuze mu nkuru z'urukundo avugwaho n'abagore banyuranye. 


Diamond yatahanye urwibutso rudasaza nyuma yo gutaramira Perezida Kagame n'umuryango we


Diamond yasabye ko abantu bacana amatara ya telefoni- birakorwa



Diamond yanyuzagamo akabyina, ubundi akajya mu bafana



Diamond yakunze kwandika kuri Instagram ye avuga ko akorera amateka mu Rwanda 


Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n'abazukuru be babiri bakurikiranye umuhango wo gutangiza 'Giants of Africa'


Diamond yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza, ashima byimazeyo Perezida Kagame


Diamond yari afite ababyinnyi ku rubyiniro n'abacuranzi basanzwe bakorana


Diamond yaririmbye yimara urukumbuzi yari afitiye iyi nyubako



Diamond yashimye uburyo Abanyarwanda bashyigikira umuziki we


Diamond yumvikanye kenshi avuga ko akunda u Rwanda


Urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye muri Afurika byitabiriye iri serukiramuco


Diamond yavuye i Kigali abakunzi be bamukuriye ingofero





Ibihumbi by'abantu bari bakoraniye muri BK Arena i Remera 


Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rwa Afurika ko igihe ari iki cyo kuba ibihangange


Diamond yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe kugeza kuri 'Why' yakoranye na The Ben





KANDA HANO UKO DIAMOND YITWAYE KU RUBYINIRO I KIGALI

">

AMAFOTO: TNT



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133115/perezida-kagame-numuryango-we-mu-bitabiriye-igitaramo-cya-diamond-watashye-acyeza-u-rwanda-133115.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)