Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina yakozw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Andry Rajoelina yakoreye urugendo rw'akazi rw'iminsi itatu mu Rwanda, rwatangiye ku Cyumweru tariki 6 Kanama 2023 arusoza ku wa 8 Kanama 2023.

Ni urugendo rwabimburiwe no kwakirwa na mugenzi we Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro bagirana ibiganiro byihariye.

Nyuma ibihugu byombi byasinye amasezerano agamije guteza imbere ishoramari n'imikoranire hagati y'inzego z'abikorera ndetse n'ubucuruzi.

Ku wa 8 Kanama 2023, Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi we wa Madagascar, Andry Rajoelina, mu muhango wabereye muri Kigali Convention Center.

Muri uyu muhango, Kagame yashimye Andry ku bwo gusura u Rwanda, amwizeza ko ibihugu byombi bizakomeza gukorana mu rugendo rw'iterambere ruhanzwe amaso.

Kuri uyu wa 9 Kanama 2023, Perezida Andry Rajoelina yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko yakozwe ku mutima n'itsinda ry'abaririmbyi ry'i Kigali ryamususurukije ririmba indirimbo zubakiye ku rurimi rw'abanya-Malagasy.

Yavuze kandi ko yishimiye uburyo Kigali Convention Center yacanye amatara agaragaza amabara y'idarapo ry'igihugu cya Madagascar mu rwego rwo kumwakira.

Tugenekereje mu Kinyarwanda ubutumwa bwe, yagize ati 'Ubwo twasangiraga ifunguro ry'abakuru b'Ibihugu ryateguwe na Nyakubahwa Paul Kagame, nashimishijwe na byinshi ariko nakozwe ku mutima cyane n'itsinda ry'abaririmbyi baririmbaga indirimbo z'abanya-Malagasy ndetse n'ubwiza bwa Kigali Convention Center igaragaramo amabara y'ibirango byacu. Tubeho mu bushuti Madagascar n'u Rwanda.'

Benshi mu banyamuziki bo muri Madagascar bakora indirimbo zubakiye cyane ku rurimi rwa Malagasy, kuko ari rwo rurimi rukoreshwa cyane mu gihugu. Amateka agaragaza ko rwatangiye gukoreshwa muri kiriya gihugu kuva mu kinyejana cya gatanu.

Imibare igaragaza ko ruriya rurimi ruvugwa n'abantu Miliyoni 25 bo muri Madagascar no mu birwa bya Comore. Ni ururimi rukoreshwa cyane n'abo mu Burengerazuba no mu Burasirazuba, no mu murwa Mukuru wa Madagascar, Antananarivo.

Muri kiriya gihugu kandi bakoresha cyane ururimi rw'Igifaransa, ni nyuma y'uko rwemejwe mu Itegeko Nshinga mu 2010.

Ikinyamakuru Last Fm kigaragaza ko muri iki gihugu hari abahanzi bakomeye barangajwe imbere n'abarimo Oboy, Rajery, Andriamad, Mahaleo, Eric Manana, Razia, Tarika Sammy, Jaojoby, Bessa, Marghe, Lala Njava, Tiharea, Damily n'abandi.

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132995/perezida-wa-madagascar-andry-rajoelina-yakozwe-ku-mutima-nitsinda-ryi-kigali-ryamutaramiye-132995.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)