Perezida wa Rayon Sports hagati y'abakovwa ba Kigali Boss Babes, Luvumbu yinjira bidasanzwe k'Umunsi w'Igikundiro (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi wari Umunsi w'Igikundiro aho Rayon Sports yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2023-24 maze abakobwa bagize Kigali Boss Babes batungurana muri ibi birori.

Ni ibirori ngaruka mwaka, iby'uyu mwaka bikaba byabaye uyu munsi tariki ya 5 Kanama 2023 aho byabareye kuri Kigali Pelé Stadium.

Habaye ibikorwa bitandukanye birimo akarasisi k'abafana, kwerekana abafatanyabikorwa bazakorana n'iyi kipe n'ibindi.

Iyi kipe yari yazanye ibikombe yatwaye mu mwaka ushize w'imikino icy'Amahoro ndetse n'icya shampiyona y'abagore mu cyiciro cya kabiri cyatwawe n'ikipe y'abagore.

Abari muri Stade ntabwo bishwe n'irungu kuko basusurukijwe n'abarimo abanyeshuri bize umuziki ku Nyundo ndetse na DJ Selekta Faba.

Umukinnyi Luvumbu Heritier Nzinga ukomoka muri DR Congo yatunguranye ubwo yari ahamagawe, aza mu modoka ifunguye hejuru aza suhuza abafana.

Mbere y'umukino wa gicuti Rayon Sports yakinnye na Kenya Police FC, itsinda rya Kigali Boss Babes ryatunguranye maze rizenguruka Stade mu mwambaro wa Rayon Sports basuhuza abafana ndetse banafata ifoto y'urwibutso na perezida w'iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele.

Abakinnyi ba Rayon Sports izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2023-24 na nimero bazajya bambara

Rwatubyaye Abdul akaba kapiteni azajya yambara nimero 4, Héritier Luvumbu Nzinga (11), Hategekimana (13), Simon Tamale (24), Hakizimana Adolphe (22), Mitima Isaac (23), Nsabimana Aimable (15), Ganijuru Elie (16), Mucyo Junior Didier (14), Bugingo Hakim (3), Aruna Moussa Madjaliwa (8), Kanamugire Roger (26), Bavukure Ndekwe Felix (17), Mugisha François Master (25), Mbirizi Eri (6), Rahael Osalue (7), Iradukunda Pascal (12), Kalisa Rashid (28), Emmanuel Mvuyekure (18), Eric Ngendahimana (5), Tuyisenge Arsene (19), Moussa Esenu (20), Iraguha Hadji (29), Charles Baale (9), Ojera Joackiam (30), Youssef Rharb (10) na Rudasingwa Prince

Kigali Boss Babes yatunguranye k'Umunsi w'Igikundiro
Abakinnyi n'abatoza Rayon Sports yerekanye izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2023-24



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-rayon-sports-hagati-y-abakovwa-ba-kigali-boss-babes-luvumbu-yinjira-bidasanzwe-k-umunsi-w-igikundiro-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)