Rayon Sports Day cyangwa umunsi w'Igikundiro ni umunsi ngarukamwaka uberamo ibikorwa bitandukanye birimo kwereka abakunzi b'iyi kipe yambara ubururu n'umweru mu Rwanda, bakerekwa imyambaro, abakinnyi, abatoza ndetse n' abafatanyabikorwa izakoresha mu mwaka mushya w'imikino ndetse ikanakina umukino wa gicuti
Umunsi w'Igikundiro ubanziriza umwaka utaha w'imikino wa 2023-2024 uri kuba kuri uyu Wagatandatu taliki 05 Kanama 2023,uri kubera kuri Kigali Pelé Stadium. Hateganyijwe ibikorwa byinshi ndetse na bimwe byamaze gutangira.
Uko ibikorwa by'umunsi w'Igikundiro 2023 biri gukurikirana:
'Guhera saa kumi nimwe n'iminota 40 Rayon Sports iri kwerekana abatoza baramgajwe imbere na Yameni AZelfaniÂ
'Guhera saa kumi n'iminota 55 Rayon Sports iri kwerekana abakinnyi,Heltier Luvumbu Nzinga niwe wambere weretswe abafana akazajya yambara nimero 11, Umukinnyi wa 2 weretswe abafana ni umuzamu Hategekimana Bonheur akazajya yambara nimero 13, umukinnyi wa 3 ni Simon Tamale akazajya yambara nimero 24, umukinnyi wa 4 weretswe abafana ni Hakizimana Adolphe akazajya yambara nimero 22, umukinnyi wa 5 weretswe abafana ni Mitima akazajya yambara nimero 23, umukinnyi wa 6 weretswe abafana ni Nsabimana Aimable akazajya yambara nimero 15, umukinnyi wa 7 weretswe abafana ni Ganijuru Elie akazajya yambara nimero 16, umukinnyi wa 8 ni Mucyo Didier Junior uzajya yambara nimero 14, umukinnyi wa 9 weretswe abafana ni Bugingo Hakim uzajya yambara nimero 3, umukinnyi wa 10 weretswe abafana ni Serumogo Ally uzajya yambara nimero 2, umukinnyi wa 11 ni Majaliwa uzajya yambara nimero 8, umukinnyi wa 12 ni Kanamugire Roger uzajya yambara nimero 26, umukinnyi wa 13 ni Ndekwe Felix uzajya yambara nimero 17, umukinnyi wa 14 weretswe abafana ni Mugisha Francois Masta uzajya yambara nimero 25, umukinnyi wa 15 ni Erik Mbirizi uzajya yambara nimero 6, umukinnyi wa 16 ni Rafael Osaluwe uzajya yambara nimero 7, umukinnyi wa 17 ni Iradukunda Pascal uzajya yambara nimero 12, umukinnyi wa 18 ni Kalisa Rashid uzajya yambara nimero 6, umukinnyi wa 19 ni Mvuyekure Emmanuel uzajya yambara nimero 18, umukinnyi wa 20 ni Eric Ngendahimana uzajay yambara nimero 5, umukinnyi w 21 ni Tuyisenge Arsene uzajya yambara nimero 19, umukinnyi wa 22 ni Musa Esenu uzajay yambara nimero 20, umukinnyi wa 23 ni Iraguha Hadji uzajya yambara nimero 25, umukinnyi wa 24 ni Rudasingwa Prince uzajay yambara nimero 21, umukinnyi wa 25 ni Charles Balle uzajya yambara nimero 9, umukinnyi wa 26 ni Joakim Ojera uzajya yambara nimero 30, umukinnyi wa 27 ni Rwatubyaye Abdul uzajya yambara nimero 4, umukinnyi wa nyuma ni Youssef Rharb waturutse ahatandukanye n'abandi bakinnyi akazajya yambara nimero 10.
"Guhera saa kumi n'iminota 55 abafana ba Rayon Sports iri bari gukoma amashyi mbere yuko berekwa abakinnyiÂ
' Guhera saa kumi n'iminota 40 DJ Selekta Faba ari kuvangira umuziki abafana
'Saa kumi n'iminota 30 hari guhembwa amatsinda y'abafana atandukanye kubera ubwitange bagaragariza ikipe yabo ya Rayon SportsÂ
'Saa kumi n'iminota 25 Perezida wa Rayon Sports , Uwayezu Jean Fideli ashyikirije igihembo uruganda rwa SKOL kubera ubufatanye badahwema kubagaragariza
'Guhera saa kumi n'iminota 4 , Rayon Sports iri kwerekana abafatanyabikorwa bayo barangajwe imbere na SKOL bazafatanya nayo mu mwaka utaha w'imikino wa 2023-2024 uzatangira taliki 12 Zuku kwezi hakinwa Super CupÂ
' Abafana ba Rayon Sports bari kubyina indirimbo z'ikipe yabo zirimo Murera ndetse n'izindi ku munsi w'IgikundiroÂ
'Guhera saa kenda n'iminota 30 abanyeshuri bo ku Nyundo nibo bari gucurangira abafana indirimbo zitandukanye mu buryo buryoheye amatwiÂ
'Saa kenda n'iminota 20 hakurikiyeho ibikorwa bya 'acrobat'
'Saa kenda zuzuye abakaraza b'Inyanza nibo batangiye ibirori by'Umunsi w'Igikundiro
Rayon Sports yazanye ibikombe 2 yatwaye mu mwaka ushize,ni igikombe cy'Amahoro begukanye batsinda APR FC ku mukino wa nyuma ndetse n'ikindi cyatwawe n'ikipe y'Abagore cya shampiyona y'ikiciro cya mbere
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli arikumwe n'umuyobozi wa SKOL ku munsi w'IgikundiroÂ
Abakaraza b'Inyanza bakomera ingoma abafana ba Rayon SportsÂ
Abafana babukereye kuri sitadeÂ
Ubururu n'umweru nibwo bugize Kigali Pelé StadiumÂ
Ku itapi itukura aho abakinnyi bari bunyure bagiye kwerekwa abafanaÂ
 Â