Rayon Sports igiye gukinira ku ivuko umukino mpuzamahanga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri gahunda ngarukamwaka yihaye ya 'Gikundiro ku Ivuko', Rayon Sports izakinira umukino wa gicuti i Nyanza na Al Merrikh SC yo muri Sudani.

'Gikundiro ku Ivuko' ni ibirori iyi kipe itegura igasubira mu Karere ka Nyanza aho yashingiwe igakora ibikorwa bitandukanye birimo no gukina umukino wa gicuti.

Iy'uyu mwaka ikaba izaba ku Cyumweru tariki ya 3 Nzeri 2023 aho izakina umukino wa gicuti mpuzamahanga na Al Merrikh yo muri Sudani iri mu Rwanda aho ari ho yakirira imikino yayo Nyafurika kubera intambara iri muri Sudani, izaba irimo kwitegura Yanga yo muri Tanzania.

Kuri uyu munsi kandi iyi kipe izifatanya n'Akarere ka Nyanza nk'umwe mu baterankunga bayo kurwanya isambanywa ry'abana n'inda ziterwa abangavu.

Rayon Sports yatangiye shampiyona ya 2023-24, imaze gukina imikino 2 aho yatsinze Gasogi United ndetse ikananganya na Gorilla FC.

Rayon Sports igiye gusubira ku ivuko



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-igiye-gukinira-ku-ivuko-umukino-mpuzamahanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)