Rayon Sports, Musanze, Police FC na As Kigali zatangiranye intsinzi ku munsi wa mbere wa RPL 2023/2024 – Ibyawuranze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunsi wa mbere wa shampiyona y'u Rwanda 2023/2024 mu Kiciro cya mbere cy'Abagabo mu mupira w'amaguru wasozwaga kuri uyu wa mbere aho AS Kigali yatsindaga ikipe ya Bugesera igitego kimwe ku busa.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ni igitego cyabonetse ku munota wa 40 gitsinzwe na Rutahizamu Ndayishimiye Antoine Domique watijwe muri iyi kipe y'abanyamujyi avuye muri Police FC.

Uyu mukino ku ruhande rwa AS Kigali wabonetsemo penaliti nayo yatewe na Dominique ariko ntiyabasha kwitwara neza kuko iyi penaliti ntagitego yatanze.

Kugeza ubwo igice cya mbere ndetse n'icyakabiri cyarangiye habonetse mo cya gitego kimwe ku busa.

Icyagaragaye muri uyu mukino ni uko AS Kigali mu bakinnyi 11 babanjemo bari bagizwe n'umunyamahanga umwe, mu gihe abandi 10 ari Abanyarwanda.

Mu byaranze umunsi wa mbere wa Shampiyona y'u Rwanda ni uko hatsinzwe ibitego 15 mu mikino yose yakinwe ku bibuga bitandukanye.

Umukino wagombaga guhuza ikipe ya APR FC na Marine FC ntabwo wabaye kuko ikipe y'iingabo z'igihugu ya APR yakinaga imikino Nyafurika ya CAF Champions Leaugue.

Ikipe y'Amagaju niyo kipe yabonye itsinzi yihuse ku gitego cyatsinzwe ku isegonda rya 22 gitsinzwe na Rukundo Abdourahmani.

Charles Bbale wa Rayon Sports niwe watsinze igitego gifungura shampiyona y'u Rwanda, ni igitego cyatsinzwe ku munota wa 11, muri uyu mukino kandi Henou Yao Asse ukinira ikipe ya Gasogi United niwe mukinnyi wa Mbere wahawe ikarita y'umuhondo.

Rutahizamu wa Musanze FC, Peter Agblevorniwe ufite ibitego byinshi kugeza ubu kuko yatsinze ibitego bibiri muri bine ikipe ye yatsinze Etoile de L'Est. 

Umukino wabonetsemo ibitego byinshi ni uwahuje Etoile de l'Est na Musanze wabonetsemo ibitego bitanu, naho uwa Kiyovu na Muhazi niwo utarabonetsemo igitego na kimwe.

Police FC niyo yatsinze ibitego byinshi itinjijwe igitego nakimwe , kuko yatsinze mu izamu rya Sunrise FC ibitego 2 aha kandi yo na AS Kigali niyo makipe atarinjijwr igitego na kimwe.

Muri rusange imikino y'umunsi wa mbere yarangiye muri ubu buryo:

Gasogi United 1-2 Rayon Sports

Police FC 2-0 Sunrise FC

Etoile de l'Est 1-4 Musanze FC

Amagaju FC 1-1 Mukura VS

Etincelles FC 1-1 Gorilla FC

Kiyovu SC 0-0 Muhazi United

AS Kigali 1-0 Bugesera FC 

The post Rayon Sports, Musanze, Police FC na As Kigali zatangiranye intsinzi ku munsi wa mbere wa RPL 2023/2024 â€" Ibyawuranze appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-musanze-police-fc-na-as-kigali-zatangiranye-intsinzi-ku-munsi-wa-mbere-wa-rpl-2023-2024-ibyawuranze/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-musanze-police-fc-na-as-kigali-zatangiranye-intsinzi-ku-munsi-wa-mbere-wa-rpl-2023-2024-ibyawuranze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)