Rayon Sports niyo kipe yonyine iri mu Rwanda – Mama Sava #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Mama Sava akaba umukunzi wa Rayon Sports yavuze ko ubu iyi kipe ari yo yonyine iri mu Rwanda kubera ko imaze igihe ihondagura mukeba wabo, APR FC.

Ni nyuma y'umukino wa Super Cup wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2023 bagatsinda APR FC 3-0, ndetse ukaba wari umukino wa 3 wikurikiranya iyi kipe itsinda APR FC.

Mama Sava wari waje gushyigikira ikipe ye, yabwiye ISIMBI ko kubera uburyo basigaye batsindamo APR FC ari we mukeba wabo, ubu ngo Rayon Sports niyo kipe yonyine iri mu Rwanda.

Ati 'Rayon Sports ni ikipe imwe mu Rwanda, niyo yonyine, none se niba iyari mukeba tuyikubita gutya, niyo yonyine isigaye.'

Yakomeje avuga ko nubwo batsinze APR FC nayo yakinnye neza ariko na none ngo nijya ibona Rayon Sports ijye iberereka.

Ati 'APR FC ntabwo navuga ko biraye, bakinnye neza umukino bawukinnye neza pe ariko twabatsinze ntabwo tubigarukaho ahubwo nibazajya bavuga Rayon Sports mujye muberereka.'

Ni umukino wa 3 wikurikiranya wo Rayon Sports yatsinzemo APR FC, umwaka ushize w'imikino yabatsinze mu mukino wo kwishyura wa shampiyona ndetse no ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro, ibasubira ku mukino wa Super Cup.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-niyo-kipe-yonyine-iri-mu-rwanda-mama-sava

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)