Ni urwandiko rwashyizweho umukono tariki 9 Kanama 2023, aho ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe umwanzuro wo guhagarika izi Fan Club by'agateganyo.
Izi Fan Club zahagaritswe ni; Urungano Fan Club, Ishema Ry'Umurayon, Kinyaga Fan Club, Indatwa Fan Club, Champion Fan Club, Gicumbi cy'Abarayon, Gikundiro yacu, The Blue sky, The Blue Stars Fan Club na Rusizi Bugaramana.
Izi Fan Club zabaye zihagaritswe ku gihe kigera ku mezi atatu, zikaba zazize kudatanga umusanzu w'abanyamuryango, kutagaragaza umubare w'abagize Fan Club, kutagaragaza abagize Komite nyobozi, no kutitabira ibikorwa by'umuryango wa Rayon Sports.
Fan Club zahagaritswe zisanzwe zitagaragara cyane aho Rayon Sports yakiniye