Rayon Sports yasubiye ku isoko igitaraganya, abanyamahanga 3 bashobora kumanuka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kutanyurwa n'umusaruro w'abakinnyi bashya baguzwe, Rayon Sports yasubiye ku isoko ihera ku wo yari yanze kongerera amasezerano, Héritier Luvumbu Nzinga.

Mu mpera z'Ukuboza 2022, nibwo Héritier Luvumbu Nzinga yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'amezi 6, ayasoje ntibamwongerera andi.

Gusa nubwo batamwongereye andi amakuru avuga ko perezida w'iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele yari yashimye urwego rwe ariko bamwe mu bo bakorana banga ko bamwongerera amasezerano.

Nibyo byatumye basubira muri DR Congo bazana umusimbura we, Jonathan Ifunga Ifasso utaremeje abakunzi b'iyi kipe mu mikino ibiri ya gicuti bamaze gukina (Vital'o na Gorilla FC).

Ibi byatumye iyi kipe itekereza kabiri ndetse isanga isanga kiri hafi aho bahise baganiriza Luvumbu wabahesheje igikombe cy'Amahoro na we akaba yari yiteguye kugaruka muri iyi kipe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Nyakanga 2023, Rayon Sports ibinyujije kumbuga nkoranyambaga zayo, yemeje ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi w'Umumye-Congo ukina inyuma ya rutahizamu.

Uretse uyu mukinnyi kandi bivugwa ko Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma n'umurundi ukina mu kibuga hagati wakiniraga KMC muri Tanzania, Emmanuel Mvuyekure akaba agomba gusimbura Bigirimana Abedi wifuzwaga n'iyi kipe ariko bikarangira yigiriye muri Police FC.

Iyi kipe kandi ngo yamaze koherereza itike rutahizamu ukomoka muri Sudani ngo aze akongera imbaraga mu busatirizi bw'iyi kipe nabwo bwagaragaje ko hakiburamo byinshi.

Iyi kipe kandi iravugwa umukinnyi w'umunyarwanda ukina mu kibuga hagati, Rashid Kalisa.

Luvumbu yamaze kongera amasezerano muri Rayon Sports
Emmanuel Mvuyekure ategerejwe muri Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yasubiye-ku-isoko-igitaraganya-abanyamahanga-3-bashobora-kumanuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)