RIP Emmanuel na Jean de Dieu! Abagabo bifashe bajya kwiba amabuye y'agaciro maze bageze mu kirombe ibyababayeho byateye abatari bake amarira - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RIP Emmanuel na Jean de Dieu! Abagabo bifashe bajya kwiba amabuye y'agaciro maze bageze mu kirombe ibyababayeho byateye abatari bake amarira.

Taliki ya 08/08/2023, ahanana saa sita (12h00) z'amanywa, nibwo hamenyekanye inkuru ko abasore babiri baheze mu gisimu cyigeze gucukurwamo amabuye y'agaciro.

Iki gisimu giherereye mu Murenge wa Muhororo, mu Kagali ka Rusororo ,mu mudugudu wa Buhiro, hafi n'ikigonderabuzima cya Nyamisa.

Abasore babiri bapfiriyemo harimo MANIRAKARAMA Emmanuel na MUCYO Jean de Dieu bakomoka mu Kagali ka Mubuga, bagiye kwiba Amabuye mu gisimu cyahoze gicukurwamo amabuye y'agaciro na campany yitwa NMC isanzwe icukura amabuye mu buryo bwemewe mu karere kangororero ariko bari baragifunze.

N'ubwo hapfiriyemo babiri , bari bane abandi babiri bakurwamo n'abaturage ku bufatanye na Campany ya NMC yoherejemo umwuka bakurwamo bagihumeka umwuka w'abazima.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero Bwana Nkusi Christopher ku murongo wa yemeje ayo makuru ubwo yaganiraga n'umunyamakuru wa Hanga News ku murongo wa telefoni.



Source : https://yegob.rw/rip-emmanuel-na-jean-de-dieu-abagabo-bifashe-bajya-kwiba-amabuye-yagaciro-maze-bageze-mu-kirombe-ibyababayeho-byateye-abatari-bake-amarira/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)