RIP Marie Rose; Muhanga umugore yishwe na buji (bougie) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mutatsimpundu Marie yari atuye mu Mudugudu wa Nyarucyamu I, Akagari ka Gahogo Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyamabuye buvuga ko urupfu rw'uyu mubyeyi rwamenyakanye taliki 07 Kanama, 2023.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude avuga ko amakuru bahawe n'abaturanyi, yemeza ko Mutatsimpundu Marie Rose yavuye mu bukwe kubera ko yabanaga n'umubyeyi we batangira kuganira, kubera ko inzu babagamo barimo kuyisana bakupa umuriro w'amashanyarazi bakajya bakoresha buji (bougie).

Nshimiyimana yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko Mutatsimpundu Marie Rose n'umubyeyi we bari mu ruganiriro, abana bari mu cyumba baryamye kandi buji yaka.

Ati: 'Uwo muriro wa buji wahise utwika ibikoresho byo mu cyumba n'ibiryamirwa, abana baryamyeho noneho nyina (Mutatsimpundu) ashaka kubatabara.'

Gitifu avuga ko Mutatsimpundu yageze mu cyumba abana bararamo asanga ibintu byinshi byahiye yihutira kubizimya kugira ngo abana badashya.

Yakomeje agira ati: 'Mutatsimpundu ageze aho baryamye igikapu kinini cyari hejuru y'akabati kiramanuka gifunga inzira yagombaga gucamo.'

Uwo muriro wamubanye mwinshi uramwotsa, aranegekara bikomeye abatabaye basanga ameze nabi bamujyana mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza i Butare, ahageze ahita apfa.



Source : https://yegob.rw/rip-marie-muhanga-umugore-yishwe-na-buji-bougie/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)