RIP Ntwari, umwana w'imyaka 12 yapfuye urupfu rudasobanutse na nubu bikomeje kuba ihurizo mu mitwe ya benshi
Byabereye mu mudugudu wa Gakenkeri A, mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza ahagana i saa kumi n'ebyeri n'igice z'umugoroba wo ku wa Gatanu.
Nyakwigendera yitwa Ntwari Kalinda Loîc yari mu kigero cy'imyaka 12 y'amavuko nk'uko ubuyobozi bubivuga, yasanzwe mu mugozi yapfuye.
Amakuru avuga ko umurambo we wabonwe n'umubyeyi we, Ubuyobozi bukomeza buvuga ko umurambo we nta bikomere bigaragara ufite, bityo bikomeje kugorana niba uyu mwana yaba yiyahuye cg yishwe.
Abaturage b'aho nyakwigendera yari atuye baravuga ko umwana w'imyaka 12 bigoranye kuba yatekereza kwiyahura, nubwo yasanzwe mu nzu amanitse mu mugozi, kandi uwo mwana yabanaga n'umubyeyi (nyina) akaba nta kibazo kizwi yari afite, umurambo we wajyanwe ku bitaro bya Nyanza
Ivomo: UMUSEKEÂ