RIP Zhanna! Umukobwa wamenyekanye mu kurya ibikomoka ku bimera gusa, yitabye Imana azize inzara kandi yaryaga (AMAFOTO) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RIP Zhanna! Umukobwa wamenyekanye mu kurya ibikomoka ku bimera gusa, yitabye Imana azize inzara kandi yaryaga.

Yabaye ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga nka 'Zhanna D'art' kubwo gukwirakwiza amafoto n'amashusho agaragaza uburyo yahinduye imirire akareka inyama n'ibindi bikomoka ku matungo byose akageza n'aho kureka ibyo kurya bihiye.

Uyu ni Umurusiyakazi Zhanna Samsonova waguye muri Malaysia afite imyaka 39 y'amavuko.

Ku wa Gatatu ni bwo amakuru yatangiye gukwirakwira mu bitangazamakuru bitandukanye ko yapfuye ku wa 21 Nyakanga 2023, nyuma y'aho inshuti n'umuryango we bemeje ko yishwe n'imirire mibi ndetse n'umunaniro.

Bivugwa ko Samsonova yatangiye kugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga ashishikariza abantu kureka kurya inyama bakayoboka indyo itanga ubuzima (healthy diet), by'umwihariko ibyo kurya bikomoka ku bimera.

Uko iminsi yashiraga indi igataha ni na ko Samsonova yakomeje gufata ingamba zikomeye zirebana n'imirire ye, cyane ko abantu batandukanye bamukurikiranaga ku mbuga nkoranyambaga bagendaga bamushimira uburyo abahereza inama nziza mu birebana n'imirire.

Yari amaze imyaka igera ku 10 akora ingendo mu bice byo mu Majyepfo y'Iburasirazuba bw'Aziya, muri iyo myaka akaba ari na bwo yatangiye kwimenyereza kurya ibikomoka ku bimera ariko noneho ahindukirira ku kurya ibyo kurya bibisi gusa.



Source : https://yegob.rw/rip-zhanna-umukobwa-wamenyekanye-mu-kurya-ibikomoka-ku-bimera-gusa-yitabye-imana-azize-inzara-kandi-yaryaga-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)