Rubavu: Amakorali 4 akomeye muri ADEPR yishyi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya makorali yari yiyemeje gukorera hamwe  mu rwego rwo kuzamura umurimo w'Imana, mu giterane bari bateguye bakagiha intego igira iti: Nkwiriye gukora umurimo w'uwantumye hakiri ku manywa kuko bugiye kwira ni igihe umuntu atakibasha gukora(Yohana 9:4). 

Kugeza ubu buri Korali muri izi irakataje mu myiteguro y'iki giterane ngarukamwaka aho muri uyu mwaka wa 2023 kizaba kuva kuwa 26-27 Kanama kikazabera kuri ADEPR Rubona mu karere ka Rubavu.


Igishushanyo mbonera cy'inyubako y'urusengero rwa ADEPR Rubona ruzatagwaho umusanzu muri iki giterane 

Bwana Habimana Jean Marie Vianey umuhuzabikorwa w'iki giterane yavuzeko izi korali zafashe umugambi wo kwihuriza hamwe bakora icyo bise 'Jumelage' mu ntego yo kwagura ubwami bw'Imana binyuze mu ivugabutumwa ritandukanye ndetse no kunganirana mu iterambere rya buri korali no gufasha amaparuwasi n'imidugudu buri korali ibarizwamo n'itorero rya ADEPR muri rusange n'ahandi hose nk'uko ijambo ry'Imana ribivuga ngo mugende mu mahanga yose mubwirize ubutumwa bwiza.

Aha yagize ati: ''No muri uyu mwaka wa 2023, iki giterane tugiye gukora kuri ADEPR Rubona dufite intego yo gutangiza umushinga wo kubaka urusengero rugezweho rwa ADEPR Rubona kandi n'undi muntu wese wakenera kudufasha mu gutangiza uwo mushinga, ntabwo ahejwe yanyura kuri nimero ya Momo Pay ariyo *182*8*1*911274#(ADEPR Rubona) cyangwa kuri Bank account iri muri BK:100127859048.''


Amakorali 4 yo muri ADEPR yishyize hamwe ategura igiterane mu rwego rwo kwagurira hamwe ubwami bw'Imana

Uyu muyobozi yakomeje avugako iri huriro ryatangiye mu mwaka wa 2015, aho yagize ati ''Twabitekereje bivuye ku gikorwa cy'urukundo korali Rubonobono twakoreye hamwe na korali Urukundo y'i Gihogwe. Icyo gihe twabatije ibyuma  bya muzika mu giterane bari bafite maze bibakora ku mutima badusaba ko twagirana ubumwe mu murimo w'Imana nuko igitekerezo kiza gutyo kiremerwa, n'aya makorali abiri y' i Rubavu aza kuzamo dukora Jumelage y'amakorali 4, maze muri 2017 dutegura igiterane cya mbere dukomeza gutyo kugeza magingo aya.''

Yakomeje avuga ko aho bagenda bakorera ibi biterane ibyo bakora atari ukuvuga ubutumwa mu ndirimbo n'ijambo ry'Imana gusa ahubwo banahakorera n'ibindi bikorwa bizamura umurimo w'Imana nko gutanga ubufasha bwo kubaka insengero, gufasha abatishoboye n'ibindi bitandukanye.


Umwe mu bavugabutumwa bazabwiriza mu giterane, Pastor Uwambaje Emmanuel ,umushumba wa ADEPR mu rurembo rwa Rubavu

Muri iki giterane cy'ivugabutumwa cyateguwe n'aya makorali 4 yibumbiye muri Jumelage bise ARUA(Ahadi-Rubonobono-Urukudo-Abatwaramucyo) bazaba bari kumwe n'abakozi b'Imana batandukanye barimo Rev.Pastor Uwambaje Emmanuel, umushumba wa ADEPR ururembo rwa Rubavu,Pastor Jeremiah Binyonyo, Pastor Munezero Jean Damascene na Ev.Barakagira Pascal.


Ibisobanuro birambuye ku giterane cyateguwe n'amakorali 4 yishyize hamwe 

Muri iki giterane kandi aya makorali 4 azafatanya n'izindi Korali zirimo Hermoni ya ADEPR Rubona, Korali Umucyo hamwe na Korali Abagenzi kikaba kizajya kibera ku ishuri ribanza rya Rubona.

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133054/rubavu-amakorali-4-akomeye-muri-adepr-yishyize-hamwe-ategura-igiterane-kizitabirwa-nabavug-133054.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)