Iki giterane cyasojwe kuri iki cyumweru tariki 13 Kanama 2023, kitabiriwe cyane haba ku ruhande rw'abagore n'abakobwa ari nabo bagiteguye, abana n'abagabo, inzego z'ubuyobozi za Leta zirangajwe imbere n'umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rubavu.Â
Igiterane cy'abagore n'abakobwa bo mu itorero ry'ivugabutumwa ry'inshuti kimaze iminsi ibiri kibera i Rubavu, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti 'Umugore imbaraga z'umuryango, umugore imbaraga z'itorero, umugore imbaraga z'igihugu".
Cyabereye ku rusengero rw'itorero ry'ivugabutumwa n'inshuti, kikaba cyarabimburiwe n'umwiherero w'abagore gusa wabaye kuwa Gatandatu tariki 12 Kanama 2013.
Kuri iki cyumweru niwo wari umunsi nyirizina w'igiterane, aho abagore bose basengera mu itorero ry'ivugabutumwa ry'inshuti bari babukereye baherekejwe n'imiryango yabo.Â
Ku ikubitiro, Madamu Uwiragiye Genevieve, uhagarariye abagore mu nama y'umwaka y'abagore yahaye ikaze abantu bose bari bateraniye aho, ari na ko abibutsa intego y'igiterane.
Madamu Uwiragiye Genevieve niwe wakiriye abari bateraniye aho igiterane cyabereye i Rubavu
Mu mbyino nziza za gakondo, abana basusurukije abashyitsi
Mu rwego rwo kwakira abashyitsi, korali y'abana n'iy'urubyiruko ya Rujende nizo zasusurukije abitabiriye mu ndirimbo ndetse n'imbyino nziza zihimbaza Imana.
Korali ya Rujende nayo yakiriye abashyitsi
Hakurikiyeho korali ya komite y'abagore ndetse n'abakobwa bagize inama y'umwaka y'abagore mu itorero rya EEAR, bagaragaza ko ari abanyembaraga haba mu miririmbire ndetse no mu mibyinire bahimbaza Imana.
Korali ya komite y'abagore mu nama y'umwaka nayo yaririmbye ndetse ibyinira Imana
Abagore baturutse mu ntara 4 zose z'igihugu kandi barushanyijwe mu marushanwa yabimburiwe n'abagore baturutse mu ntara y'iburasirazuba mu muvugo ushingiye ku nsanganyamatsiko ivuga ko umugore ari umunyembaraga mu buryo bwose.Â
Hakurikiyeho abagore bo mu ntara y'iburengerazuba maze basobanura uko umugore ari umunyembaraga bahereye mu muryango aho Imana yamuhaye ubushobozi buhambaye, mu itorero ndetse no mu gihugu bikaba akarusho.
Abavuze umuvugo bo mu ntara y'Iburasirazuba
Abo mu ntara y'Iburengerazuba
Abo mu mujyi wa Kigali n'abo mu ntara y'Amajyaruguru nabo baje bashimangira ndetse banahamiriza abari aho ko umugore adasanzwe ndetse ko no mu nzego z'ubuyobozi ahagarariwe.
Umujyi wa Kigali waserukiwe n'aba babyeyi
Abavuze umuvugo mu ntara y'Amajyaruguru
Mu cyiciro cy'indirimbo nabwo habanje abagore bo mu ntara y'iburasirazuba mu ndirimbo yumvikanisha uruhare rw'umugore mu muryango, mu itorero ndetse n'igihugu.
Abo mu Burengerazuba bo baje bibanda ku byiza bya mutima w'urugo birimo kugira urukundo, guharanira iterambere ry'aho babarizwa n'ibindi.Â
Mu mbyino gakondo, abagore n'abakobwa bo mu mujyi wa Kigali nabo bahamije ko bahawe ubwenge ndetse n'imbaraga byo gukoresha neza umurimo w'Imana, bahamagarira abandi bagore kuza kwifatanya nabo kuko bashoboye.Â
Iki cyiciro cyasojwe n'abo mu majyaruguru, mu butumwa bwahamagariraga abagore bose kwitinyuka bagakoresha imbaraga bambitswe n'uwiteka.
Korali y'abagore y'Iburasirazuba
Korali y'Iburengerazuba
Korali y'Umujyi wa Kigali
Korali y'abagore bo mu Majyaruguru
Madamu Mukakarenzi Zurufati Deborah, niwe wigishije ijambo ry'Imana.
Umwigisha w'ijambo ry'Imana, yatangiriye ku buhamya bwe, avuga ukuntu mbere y'uko akizwa yari indaya nyuma yo kumenya Yesu akaza kubivamo. Deborah kandi yavuze ukuntu yari umukozi wo mu rugo, akorera uwaje kuba umugabo we.Â
Yakomeje asobanura ukuntu abereye umuryango we umugisha kuko yabanye n'umugabo we ari umumotari none ubu akaba acuruza imodoka.
Yakomoje ku buhamya bwe avuga ukuntu yabaye indaya abantu bakumva ko adashobora gukizwa ariko ubu akaba ari umuvugabutumwa ukomeye
Madamu Deborah yigishije yifashishije ijambo ry'Imana riboneka muri Yohana:12:1. Yakanguriye abagore kumaramaza bagasengera ingo zabo, itorero ndetse n'igihugu aho gucumuzwa n'ibibazo bikomeye bahura nabyo.Â
Yitanzeho urugero, avuga ukuntu yabuze ababyeyi bishwe na SIDA nyuma agatwara inda n'uwayimuteye akamwihakana ariko muri ibyo bibazo byose akaza gutabarwa n'Imana. Yabwiye abagore bari bateraniye aho kubaza Imana uko bakwiye kwitwara kugira ngo babe ibitambo bizima bishimwa n'Uwiteka.
Deborah, yabwiye abagore bari bateraniye aho ko bakwiye kuba abanyembaraga muri byose cyane cyane mu isengesho
Deborah yavuze ko ari ngombwa ko umukobwa cyangwa umugore aba intangarugero aho yaba ari hose kuko Imana Ibera hose icyarimwe. Yongeyeho ko imbagaraga z'umugore zingana n'bitekerezo bye ndetse ko bakwiye gusengana ubwenge.
Aho yagize ati: 'Isengesho ni urufunguzo, sengana imbaraga n'ubwenge, he kumvikana intege nke n'amaganya mu isengesho ryawe ba umugore w'umunyembaraga muri byose.'
Yongeyeho ati: 'Ba intengarugero mu muryango wawe naho utuye, bive mu magambo bijye mu bikorwa.'
Yasoreje ku ijambo ry'Imana ryo mu Abacamanza:9:7, asaba abagore guhaguruka bakaba abanyembaraga kandi bakazinukwa ibyaha.
Mu bifatika, abagore bakusanije ubushobozi maze bagenera isakaro mugenzi wabo uherutse gusenyerwa n'ibiza
Mu kwerekana ko abagore ari abanyembaraga no mu buryo bufatika, abagore bo mu itorero ry'ivugabutumwa ry'inshuti bahaye isakaro rigizwe n'amabati 25 umugore witwa Marie Grace ufite umuryango w'abantu 10, uherutse gusenyerwa n'ibiza.
Umuyobozi w'intara y'Iburengerazuba muri EEAR yavuze ko nubwo bahuye n'ibibazo bikomeye by'ibiza bitababujije kwakira iki giterane kuko abagore baho ari abanyembaraga
Umuyobozi uhagarariye intara y'Iburengerazuba yanakiriye igiterane, Habimana Tabaro Augustin, yavuze ko bitari byoroshye kwakira igikorwa nk'iki bitewe n'ibihe bikomeye iyi ntara imazemo iminsi, ariko kubera ko bafite abagore b'abanyembaraga byashobotse.
Madamu Uwiragiye Genevieve yashimiye abagore bose bitabiriye, ashimira inzego z'ubuyobozi bwa Leta zidahwema kubashyigikira ndetse n'itorero ribaba hafi mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Genevieve, Umuyobozi w'abagore mu nama y'umwaka yashimiye abagore, abayobozi b'itorero ndetse n'inzego za Leta
Ati: 'Twebwe abagore, mbere na mbere turashima Imana yaduhaye agaciro. Turashima kandi Leta yacu mu buryo bwose iha agaciro umugore. Turashima kandi itorero ryacu ridahwema mu bikorwa byose dukora, by'umwihariko iki giterane.'
Ubuyobozi kandi bwashimiye umuvugizi w'itorero ry'ivugabutumwa ry'inshuti mu Rwanda kubw'ibyo yabakoreye ndetse banamushyikiriza igikombe.
Umuvugizi wa EEAR yahawe igikombe cy'ishimwe
Mu bandi bahawe impano harimo umuyobozi uhagarariye intara y'Amajyaruguru muri EEAR, uhagarariye intara y'Iburengerazuba, umuhuzabikorwa wungirije w'Umujyi wa Kigali, umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba, n'umubyeyi umaze igihe kinini afasha abagore bo mu itorero ry'ivugabutumwa ry'inshuti.
Umuyobozi w'Amajyarugu muri EEAR ashyikirizwa igihembo
Umuyobozi w'iburengerazuba muri EEAR nawe yahawe igihembo
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali muri EEAR ashyikirizwa igihembo
Umuyobozi w'Iburasirazuba muri EEAR yakira igihembo yagenewe
Mu byavuye amarushanwa, hatsinze abagore bo mu ntara y'Amajyaruguru, bakurikirwa n'abo mu ntara y'Iburasirazuba, aba gatatu babaye abo mu mujyi wa Kigali naho aba kane babaye abo mu ntara y'Iburengerazuba.Â
Mu byitaweho, harebwe ku bikorwa by'iterambere, imyambarire, imiririmbire n'ibindi. Abarushanijwe bose baturutse mu ntara zose uko ari enye, bashyikirijwe ibihembo hakurikijwe uko bagiye bakurikirana.
Umuvugizi w'itorero ry'ivugabutumwa ry'inshuti mu Rwanda, Rev Pastor Mupenda Aaron, yashimiye abagore bose n'abandi bose bagize uruhare mu itegurwa ry'iki giterane, anagaruka bwuzuzanye bw'imbaraga Imana yahaye umugabo n'umugore.
Ati: 'Narimo ntekereza nsanga Imana ubwayo nayo yararebye isanga umugabo adafite imbaraga zihagije, nuko imuremera umugore. Imana yatanze imbaraga mu mugore no mu mugabo kugira ngo izo mbaraga zuzuzanye.'
Umuvugizi kandi yashimiye ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu bubaba hafi mu bikorwa byose bya buri munsi, bwanabanye nabo muri iki giterane, buhagarariwe n'umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza, Madamu Ishimwe Pacifique.
Vice Mayor yagize ati: 'Bayobozi b'abagore ndabashimiye. Ndashimira ubuyobozi bw'iri torero ku bufatanye dufitanye, itorero ry'inshuti koko muri inshuti turabashimira ko no mu byago twagize mutahwemye kutuba hafi.'
Ati: 'Abakristu ni nabo baturage, utari umuturage mwiza ntiwaba n'umuturage mwiza. Umukristu mwiza ni unogera Imana akanogera na Leta. Ijambo ry'Imana riryoha rijyanye n'imirimo ni ngombwa kuba intangarugero hose.Â
Ndashimira abagore ku ruhare bagize mu kurwanya igwingira ry'abana tukava kuri 40% tukagera kuri 20% no mu zindi gahunda z'imibereho myiza za Leta. Nizeye ko nidufatanya tuzubaka itorero ryiza n'akarere kazima.'
Madamu Uwiragiye Genevieve, uhagarariye abagore mu nama y'umwaka, yavuze ko bishimiye cyane ko umusaruro wari witezwe muri iki giterane wabonetse.
Yagize ati: "Ndanezerewe cyane kuko uko twifuzaga ko iki giterane kigenda, niko cyagenze. Abantu bitabiriye ari benshi, ibyo twateguraga byose bigezweho, nta kindi navuga usibye gushima Imana.Â
Havuyeho iki giterane cy'uyu mwaka, ntabwo gahunda zo guteza imbere umugore zihagaze ahubwo nibwo ahubwo nibwo tugiye kugira imbaraga nyinshi mu kurushaho guteza imbere umugore wo muri EEAR, n'uwo hanze yayo. N'ejo ku mugoroba twagize igiterane kitabirwa n'abantu benshi barimo n'abagore bari bavuye gushaka ubuzima i Goma".
Iki giterane cyabaye ku nshuro yacyo ya 20, cyitabiriwe n'abantu batandukanye baturutse mu bice byose by'igihugu. Nk'uko byatangajwe n'abagiteguye, umusaruro wari ukitezweho wagezweho ku kigero cy'ijana ku ijana.
REBA ANDI MAFOTO Y'IKI GITERANE