Rurangiranwa muri muzika Nyafurika, Davido yageze i Kigali - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Davido utegerejwe gutaramira i Kigali ku wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023, yageze i Kigali kuri uyu wa 17 Kanama 2023.

Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE avuga ko uyu muhanzi yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Davido yateguje abakunzi be igitaramo agombaga gukorera i Kigali, ati 'Mu mpera z'icyumweru nizere ko tuzaba turi kumwe i Kigali.'

Iki gitaramo giteganyijwe gutangira saa Munani n'igice z'amanywa zo ku wa 19 Kanama 2023.

Ni igitaramo giteganyijwe kuririmbamo abahanzi nka Davido, Tiwa Savage, Tayla na Bruce Melodie mu birori bizaba ari ibyo gusoza Iserukiramuco rya 'Giants of Africa'.



Source : https://yegob.rw/rurangiranwa-muri-muzika-nyafurika-davido-yageze-i-kigali/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)