Rwamagana: Umukecuru wabyukijwe mu buriri n'u... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukecuru witwa Mukamfizi Fatuma, utuye mu murenge wa Kigabiro, mu karere ka Rwamagana, kuwa Gatandatu tariki ya 26 Kanama 2023, yagiye mu gitaramo arwaye, bitungura benshi ariko atahana agahinda kubera ko nta mahirwe yabonye yo gusuhuzanya n'umuhanzi yemeza ko akunda kurusha abandi.

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu, nibwo umuhanzi w'umuraperi witwa Gatsinzi Emery uzwi ku izina rya Riderman yataramiye abitabiriye imurikagurisha ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba ryaberaga mu karere ka Rwamagana.

Uwo muhanzi yahamagawe kuri stage n'abashyushyarugamba MC Clara na MC Fab ahagana Saa tatu zuzuye z'ijoro ariko ntibyamworohera guhita agera ku rubyiniro kuko yahageze nyuma y'iminota 7. Yinjiye ku rubyiniro bitamworoheye, biturutse ku bwinshi bw'abakunzi be bashakaga kumukoraho.

Saa tatu n'iminota 7, uwo muhanzi yinjiye ku rubyiniro aririmba indirimbo ze harimo izimaze imyaka 15 kugeza Saa yine z'ijoro .

Abafana ba Riderman bari babukereye barimo n'abari bitwaje ibyapa byanditseho Riderman ndetse biriho amafoto ye.

Mu kiganiro  naInyaRwanda, Riderman yashimiye abakunzi be uburyo bamutera imbaraga bagatuma ahorana ishyaka ryo kubakorera ibihano byiza. Yagize ati: "Navuga ko igitaramo nakoreye i Rwamagana, cyari gishimishije".

"Kujya ahantu nta kintu wavuganye nabo ugasanga bateguye ibyapa ndetse bafite amafoto, byari bishimishije kandi ibyo abafana bagaragaza aho nataramiye bintera imbaraga zo gukora ibihangano bibashimisha "

Muri icyo gitaramo hagaragayemo umukecuru ufite imyaka 79. Amakuru twahawe n'abamutahanye  ni uko yagiye ahaberaga igitaramo arwaye, aho yashakaga cyane kuramukanya na Riderman.

Kuri uwo mugoroba, umunyamakuru wa InyaRwanda ntiyabashije kumuvugisha kuko yari afite intege nke kubera umwanya yamaze ahagaze ariko mu gitondo cyo ku Cyumweru, abifashijwe n'umuyobozi w'umudugudu atuyemo, yababashije kumubona nawe.

Uwo mukecuru witwa Mukamfizi Fatuma, yabwiye InyaRwanda ko icyatumye ataha ababaye ari uko yashakaga kongera kubona Riderman kuko atari ubwa mbere amubonye, akemeza ko yigeze kumuha impano. Yatangiye avuga impamvu yari arembye ariko akajya mu gitaramo kubera Riderman.

Yagize ati: "Nari ndyamye kuko uko umbona ndarwaye, nuko numva imodoka iciyeho yamamaza ko Riderman agiye kuza gucuranga muri Expo hano Rwamagana. Nahise nkaraba rwose Saa moya nari nahageze ntegereje umwana wanjye ko aririmba kuko ndamukunda cyane kubera impano afite.

Nategereje umwanya munini noneho igisumizi ahageze nasabye ko bamfasha nkamusuhuza ariko ntibyankundiye gusuhuzanya nawe, ngiye kwikubita hasi baramfata nuko ndataha."

Uyu mukecuru yavuze icyatumye akunda Riderman ndetse n'impamvu yigeze kumuha impano y'umwirongi. Ati"Uriya mwana namukunze maze gukunda indirimbo yitwa "Igicaniro", kuva icyo gihe numvise ari umuhanzi uririmba neza kandi nkunda ko akoresha amagambo arimo ikinyarwana cyiza.

Kandi nigeze kumuha impano igihe yazajyaga kuri Avega. Impano namuhaye yari umwirongi. Umwirongi nawumuhaye kuko akoresha ikinyarwanda gisobanutse kandi akaririmba neza ku buryo indirimbo ze zibamo inyigisho zigisha abantu bose".

Yasoje ikiganiro twagianye agenera ubutumwa Riderman ati: "Mwana wanjye Riderman, ubwitonzi n'ubuhanga ufite, nkusabiye umugisha nk'umubyeyi. Ndagushimira ko wakiriye impano y'umwirongi naguhaye ubwo twahuraga. Uwo mwirongi nawugahaye kuko uzi Ikinyarwanda kandi kera iyo abanyarwanda bataramaga bavuzaga umwirongi." 

Yakomeje ati: "Ubwo nazaga mu gitaramo ntabwo nakubonye kandi naje kubera wowe rwose nubishobora uzansure mu mudugudu wa Busanza. Ndifuza kuganira nawe nkagushimira kuko ubwo naguhaga impano nabwo ntitwaganiriye. Nizeye ko nzakubona nkagusuhuza tukanaganira."

Umuhanzi Rider man yashimiye Mukamfizi avuga ko azamusura namenya aho atuye. Ati: "Biba bishimishije kuba umuhanzi akora indirimbo zigakundwa n'umukecuru nk'uwo. Icyo namubwira ni uko mwifurije umugisha ku Mana, nanjye ndamukunda, kandi kumusura byashoboka mu gihe nzabona abamfasha kumenya aho atuye ."

Yakomeje ati: "Ntabwo nigeze menya ko yashatse ko tubonana. Iyo mbimenya mbere byari kumfasha kuba bitashobotse ko ambona nawe wabonye ko bitari byoroshye kuko no gusohoka nabyo byari bigoye kubera abafana benshi ."

Umuhanzi Riderman yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2006, ashyira ahagaragara Album ye ya mbere mu 2008. Afite igikundiro cyinshi mu bakunzi b'umuziki nyarwanda, akaba anibtseho uduhigo tunyuranye turimo no kuba ari we muraperi wujuje inshuro nyinshi Petit Stade.


Mukamfizi Fatuma akunda Riderman kubera ibihangano birimo inyigisho zigisha abantu bose


Yavuye mu gitaramo afite agahinda kenshi kubera kubura uko aramutsa Riderman


Mukamfizi Fatuma mu mwaka wa 2014 yahaye Riderman impano y'umwirongi ariko ntibashije kuganira nawe


Igitaramo cya Rideman muri Rwamagana kitabiriwe n'abantu ibihumbi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133721/rwamagana-umukecuru-wabyukijwe-mu-buriri-nurukundo-akunda-riderman-yababajwe-no-gutaha-ata-133721.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)