Sadate yasobanuye impamvu yifuza ko Ange Kaga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imyanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yateranye, ikayoborwa na Perezida Paul Kagame kuya 1 Kanama 2023, yemeje ko Ange Kagame agirwa Umuyobozi Wungirije mu kanama gashinzwe igenamigambi n'ingamba (Deputy Executive Director, Strategy & Policy Council/SPC) mu biro bya Perezida.

Nyuma y'uko Ange Kagame ahawe iyi mirimo muri Perezidansi, Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports, yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Tweeter isigaye yitwa X, maze agira ubutumwa amugenera.

Ubwo butumwa bwe buragira buti: "Mushiki  wacu Ange Kagame yahawe inshingano muri Village Urugwiro. Abantu benshi bamuhaye Congz, njyewe rero ntayo naguhaye, ahubwo umva icyo ngusabye, genda hariya mu Rugwiro witegereze ibanga Papa wacu akoresha ngo twishime, maze urimire bunguri, ubundi  2034 nshaka ko uzatubwira ko warimize, ubundi natwe tuguhandagazeho igikumwe. Ni ibyo!!!".

Aganira na InyaRwanda Tv, Sadate yahamije ko abona imbaraga zidasanzwe muri Ange Kagame ndetse ko abayobozi nkawe ari bo Afrika ikwiriye kuba yifuza.


Sadate yabaye umuyobozi wa Rayon Sports kuva mu 2018 kugera mu 2021

Ati: "U Rwanda nk'igihugu mbona natwe dukwiriye gutangira gutekereza kure. Niyo mpamvu natekereje Ange Kagame, ntekereza uko yize, uko yitwara muri sosiyete, uko afasha abantu ku giti cyabo, uko aba iruhande rwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda;

Bimpa icyizere cy'uko yaba umukandida mwiza ndetse mwiza cyane mu 2034 akaba umusimbura wa se kugira ngo dukomeze kubona ibyiza. Ntabwo twakwishimira kubona ibi byiza tugezwaho ejobundi bihagaze, ubundi bikabura burundu."

Yongeraho ati: "Njyewe nafashe umwanya uhagije ndatekereza, mbona uriya mudamu yaba umukandida mwiza ndetse ko muri kiriya gihe azaba ageze mu myaka hafi 40. Ni imyaka myiza ku bayobozi beza. 

Muribuka ko na papa we nawe yatangiye ubuyobozi ari muri iyo myaka cyangwa ari munsi yayo, usanga ari amaraso meza, amaraso ya gisore ashobora gufasha abantu gutekereza byagutse no gukora cyane kugira ngo uyu muvuduko igihugu cyacu kigezeho utazahagarara."

Ati: "Ku ruhande rwanjye (kandi ni igitekerezo nabonye gishyigikiwe n'abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga nkoresha), mbona Ange Kagame ariwe ukwiriye kuzasimbura Umusaza mu gihe bizaba bibaye ngombwa".


Ange Kagame, aherutse guhabwa inshingano mu biro by'Umukuru w'Igihugu

Ku gitekerezo kijyanye no kuba yakwiyamamariza kuba Umudepite, nk'umwe mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga, Sadate yahamije ko ibyo bidashoboka kuko hari undi murongo w'ubuzima yarangije gufata, keretse gusa igihugu ari cyo ubwacyo kibimwisabiye.

Yagize ati: "Ni byo nkiri muto nagize umwanya uhagije n'amahirwe yo gutegurwa naciye mu nzira nyinshi, ariko ubu nafashe icyerekezo gishingiye ku gukora ubucuruzi. Nifuza kuzaba umucuruzi ukomeye muri iki gihugu, ndetse no muri Afrika. 

Ariko ku bijyanye na politiki, yego politiki y'igihugu cyawe ntiwayigendera kure ariko kubikora nk'umwuga, Munyakazi Sadate nta gahunda abifitiye. Nzashyigikira cyane abafite ibitekerezo byiza kandi nzaharanira yuko igihugu cyacu gihoraho gifite ubuyobozi na politiki nziza, izageza abanyarwanda bariho ubu n'abazavuka nyuma ku gihugu twese twifuza. 

Ariko kuba naba Depite, ntabwo ari ibintu nteganya, kereka igihugu kibonye ko Munyakazi Sadate yakora ibyo bintu. Sinasuzugura igihugu cyangwa abayobozi bacyo, ariko ku giti cyanjye numva umwuga mwiza ndimo kandi nishimiye ari ubucuruzi".  

Ange Kagame, Sadate yifuza ko yaba umuyobozi wa Repubulika y'u Rwanda muri 2034 ni muntu ki?

Ingabire Ange Kagame ni umwana wa kabiri akaba umukobwa w'ikinege wa Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame na Jeannette Kagame. Yavutse ku ya 8 Nzeri 1993, avukira i Buruseri mu Bubiligi. Afite abavandimwe batatu barimo Ivan Cyomoro Kagame, Ian Kagame na Brian Kagame.

Ange Kagame yize amashuri ye mu mahanga ndetse mu bwana bwe bwose, ntiyakunze kugaragara mu ruhame ku bw'umutekano we. Yize mu ishuri rya Dana Hall, ishuri ryigenga riherereye i Wellesley, muri Leta ya Massachusetts muri Amerika. 

Yize muri Smith College aho yize ibijyanye na siyansi ya politiki. Afite kandi impamyabumenyi mu Bubanyi n'Amahanga (International affairs) yakuye muri kaminuza ya Columbia, imwe muri kaminuza zikomeye muri Amerika no ku isi iherereye i New York.  Ange, ashobora kuvuga indimi eshatu zirimo Icyongereza, Ikinyarwanda n'Igifaransa.

Yagize uruhare mu kongerera ubushobozi abagore, uburezi, no guca ubukene, ndetse yagiye yitabira inama zitandukanye z'ibirebana na Politiki mu Rwanda no mu mahanga.

Ange Kagame yashyingiranwe na Bertrand Ndengeyingoma mu birori bibereye ijisho byabaye ku itariki 6 Nyakanga 2019. Ubu aba bombi bafitanye abana babiri b'abakobwa ari bo Anaya Abe Ndengeyingoma na Amalia Agwize Ndengeyingoma.


Ange Kagame afitanye abana babiri b'abakobwa n'umugabo we, Bertrand

Vuba aha mu nama y'Abaminisitiri iheruka guterana muri uku kwezi, iyobowe na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame, Ange Kagame yagizwe Umuyobozi Uungirije mu kanama gashinzwe igenamigambi n'ingamba (Deputy Executive Director, Strategy & Policy Council/SPC) mu biro bya Perezida.

Sadate Munyakazi we ni muntu ki?

Munyakazi Sadate yavutse mu 1981, avukira mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Nyanza ahahoze ari muri Komine ya Ntongwe i Busoro. Yavutse ari imfura mu muryango w'abana 4, babiri muri bo ndetse n'ababyeyi be baza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabaye umubyeyi ku myaka ateye umukobwa inda batabiteganije, ariko nyuma byaje kurangira babanye nk'umugabo n'umugore, ubu bafitanye abana batanu.


Sadate n'umugore we babyaranye afite imyaka 17 gusa

Sadate yavukiye mu muryango w'Abakristu gaturika ndetse akaba akura asoma ku gacupa ariko nyuma aza kuba umuyoboke w'idini ya Islam, ndetse izina yakuranye rya David arisimbuza irya Sadate, ikaba ari nayo mpamvu atanywa inzoga ndetse akaba adashobora no kuzisengera.

Sadate ufata Perezida w'u Rwanda Paul Kagame nk'ikitegererezo cye, yize ibijyanye n'ubukungu, aminuza mu bwubatsi bimugira rwiyemezamirimo mu bwubatsi. Sadate akaba ari umuyobozi wa kompanyi ya MK Card, ndetse yabaye umuyobozi w'ikipe ya Rayon Sports Fc kuva mu 2018 kugeza mu 2021.

Kuri ubu ahugiye mu bucuruzi ndetse afite inzozi zo kuzaba umucuruzi ukomeye mu Rwanda no muri Afurika. Afite inzozi kandi zo kuzamura umupira w'u Rwanda binyuze mu gushinga ikipe y'abakiri bato akazamura impano zabo.

REBA IKIGANIRO MUNYAKAZI SADATE YAGIRANYE NA INYARWANDA TV


 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132882/sadate-yasobanuye-impamvu-yifuza-ko-ange-kagame-yayobora-u-rwanda-mu-2034-anakomoza-ku-kub-132882.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)