Ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2023 ni bwo Shalom choir yashyize mu Mwuka abakunzi bayo n'ab'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri rusange, ibagezaho indirimbo nshya "Yasannye umutima" ifite iminota 9 n'amasegonda 22.Â
Ni indirimbo yakozwe na Nicolas mu buryo bw'amajwi, amashusho akorwa na BJC Official. Baterura bagira bati "Muze mwese turirimbire Uwiteka, duhanike amajwi tuvuge ibyiza yadukoreye. Yasannye umutima wanjye ugiye gusenyuka, ndabyibutse, mutima wanjye we turagara uririmbe".
Aba baririmbyi basohoye iyi ndirimbo mu gihe bari kwitegura igitaramo bise "Shalom Gospel Festival" kizaba tariki 17 Nzeri 2023 muri BK Arena aho kwinjira ari ubuntu ku bantu bose. Bazaba bari kumwe na Israel Mbonyi ukunzwe cyane mu ndirimbo "Tugumane", "Ndashima" na "Nina Siri".
Shalom choir izataramana na Israel Mbonyi muri BK Arena mu minsi micye iri imbere
Shalom choir bamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo: 'Nzirata Umusaraba', 'Nyabihanga', 'Abami n'Abategetsi', 'Uravuga bikaba, 'Umuntu w'imbere', 'Mfite Ibyiringiro', 'Ijambo Rirarema', 'Icyizere', 'Nduhiwe' n'izindi. Bafatirwaho icyitegererezo n'amakora menshi yo mu Rwanda.Â
Aba baririmbyi b'abahanga cyane bamaze kwesa uduhigo twinshi mu muziki wa Gospel. Bazwiho gukora ibitaramo bihambaye. Nyuma yo gukora igitaramo gikomeye muri Kigali Convention Center mu 2018, kuri ubu bagiye gukora ikindi cya rurangiza kizabera muri BK Arena.
Korali Shalom yashinzwe mu mwaka wa 1986, itangira ari korali y'abana bato biganjemo ababarizwaga mu ishuri ryo ku cyumweru. Iyi korali igitangira yitwaga korali Umunezero, icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana.
Mu 2016, Korali Shalom yamuritse umuzingo wa mbere w'indirimbo z'amajwi n'amashusho.Hari nyuma y'imyaka 30 yari imaze ibonye izuba. Byumvikanisha ko mbere yaho, yari isinziriye mu bikorwa by'umuziki, ariko kuva mu 2016 Shalom yahaguruse ihagurutse!
Mu 1986, ubwo abari bayigize bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17, yaje kuba korali y'urubyiruko, icyo gihe muGakiriro (hahozwe hitwa muGakinjiro) haza indi korali yitwaga korali Cyahafi kuri ubu yitwa Baraka ari nayo yahise iba iya kabiri.
Mu 1990 baje kwemererwa n'itorero ryabo kwitwa izina, bahita biyita Shalom choir. Kuri ubu korali Shalom ni korali ikunzwe cyane i Nyarugenge ndetse no mu gihugu hose muri rusange. Ibi bigaragarira mu bitaramo bakora, ibyo bitabira n'indirimbo zabo bashyira hanze.
Bazwi kandi mu bikorwa by'ivugabutumwa mu bikorwa bakunze gukorera hirya no hino mu Rwanda. Bimwe muri ibyo bikorwa bakunze kukora mu ibanga bagafasha abatishoboye, ariko ntibitangazwe mu itangazamakuru.
Shalom choir, niyo korali rukumbi yo muri ADEPR yakoreye igitaramo mu nyubako ihenze mu Rwanda ariyo Kigali Convention Center. Ni igitaramo cyabaye tariki 12/08/2018 gihembukiramo imitima ya benshi. Cyaritabiriwe bikomeye mu gihe kwinjira byari ukugura Album yabo nshya.
Nyuma y'imyaka itanu bakoze iki gitaramo na n'ubu kikirahirwa mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu Shalom choir bageze kure imyiteguro yo gukora ikindi gitaramo gikomeye bazakorera muri BK Arena, inyubako yakira abantu barenga ibihumbi icumi.
Chorale de Kugali niyo yabimburiye andi makorali gutaramira muri iyi nyubako, hari muri Covid-19. Shalom choir ibaye iya mbere muri ADEPR yanditse amateka yo gutaramira nuuri iyi nzu. Abandi baririmbyi bayikoreramo igitaramo ni James na Daniella, Chorale de Kigali na Israel Mbonyi wahataramiye kuri Noheli ishize.
REBA INDIRIMBO NSHYA "YASANNYE UMUTIMA" YA SHALOM CHOIR