Sherrie Silver yahuye na Perezida Kagame na M... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabataramiye mu mbyino yateguye yifashishije urubyiruko rwo mu bihugu 16 bitabiriye iserukiramuco 'Giants of Africa' ryatangijwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 13 Kanama 2023 mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.

Sherrie Silver ari kumwe n'urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye babyinnye izi ndirimbo, ariko banyuzamo babyina n'indirimbo zitandukanye zirimo nka 'Spryo' ya Tiwa Savage, bakina umukino yabatoje ugaragaza umuco w'ibihugu bitandukanye bya Afurika.

Uyu mukobwa yagiye ahindura imyenda uko yabaga asanze ababyinnyi b'igihugu cyabaga kigezweho mu kwerekana imbyino.

Uyu mukobwa wavukiye mu Karere ka Huye, yanditse ubutumwa kuri konti ye ya Twitter yaherekeje ifoto ari kumwe na Perezida Kagame na Madamu.

Yavuze ko iri joro ridasanzwe kuri we. Kuko yagize amahirwe yo guhura na Perezida Kagame na Madamu bakora ibikorwa bishyigikira urubyiruko.

Mu bihe bitandukanye, Sherrie Silver agaragaza ko ari mu batewe ishema n'imiyoborere ya Perezida Kagame n'uburyo ashyigikira urubyiruko urushishikariza kwishakamo ibisubizo, baharanira kuba ibihangange kandi bagateza imbere Umugabane wa Afurika.

Uyu mukobwa yagiye ahura n'abayobozi bakomeye ku Isi. Nko mu 2019, yahuye kandi agirana ibiganiro na Pope Francis, nyuma ahura Minisitiri w'Intebe w'u Butaliyani ndetse na Perezida wa Repubulika y'Abadominikani.

Sherrie Silver ni umunyarwandakazi w'imyaka 26 akaba n'umubyinnyi wabigize umwuga. Yahanzwe ijisho n'isi yose biturutse ku kuba ari we watunganyije akanayobora imbyino zo mu ndirimbo iri kubica bigacika ya Childish Gambino yitwa 'This Is America'.

Asanzwe ari Ambasaderi w'Ikigega Mpuzamahanga cy'Iterambere ry'Ubuhinzi (IFAD), cyita ku rubyiruko rwo mu cyaro. Kandi yakoranye n'abahanzi barimo Tiwa Savage, RunTown, Sean Paul, Ice Prince, Wizkid n'abandi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133120/sherrie-silver-yahuye-na-perezida-kagame-na-madamu-nyuma-yo-kubataramira-133120.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)