#ShyigikiraBibiliya: Nuruhare rwawe rurakene... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Bible Society of Rwanda - BSR) watangiye imirimo yawo mu 1977, wemezwa ku mugaragaro mu 1982. Uri mu rugaga rw'indi miryango ku isi izwi nka ''United Bible Societies'' kuko n'ahandi ku isi hagiye hari imiryango ya Bibiliya. Â Winjiye muri urwo rugaga mu 2000. 

Ufite intumbero yo kugira ngo Bibiliya igere ku bantu benshi kandi ihindure ubuzima bw'abayisoma. Uyu muryango kandi ugambiriye kugeza Bibiliya kuri buri wese mu rurimi yumva kandi igendanye n'icyiciro cye ndetse n'abafite ubumuga batekerejweho.

Mu guhangana n'ikibazo cy'ibura rya Bibiliya mu Rwanda, uyu muryango watekereje ku buryo bugera kuri 12 bwakwifashishwa mu gushaka umuti urambye, nk'uko byatangajwe n'abarimo Perezida w'Inama y'Ubutegetsi y'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda akaba n'umuvugizi wungirije w'itorero EPR, Rev. Julie Kandema;

Umwe mu bashumba ba Zion Temple, Pastor Olivier Ndizeye; n'Umunyamabanga mukuru w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pastor Viateur Ruzibiza. Ni mu kiganiro bagiranye n'itangazamakuru ku wa Mbere w'iki cyumweru. Batangaje uburyo buzifashishwa muri iyi gahunda ya Shyigikira Bibiliya izamara amezi atatu ariko ashobora kuziyongera.

1. Â Ã‚ Ã‚  Abayobozi b'amatorero

Uyu muryango BSR wavuze ko watekereje kumvikanisha iki kibazo uhereye mu bayobozi b'amatorero, bakemera kugira uruhare rutaziguye mu bukangurambaga bwatangijwe bwa 'Shyigikira Bibiliya Campaign.'' 

Uyu muryango watangaje ko wasabye aba bayobozi gutanga ijwi ryabo babinyujije cyane cyane mu gusomera abakristu babo ibaruwa isobanura akamaro ka Bibiliya, inabasaba gutanga inkunga yabo uko yaba ingana kose kugira ngo Bibiliya ikomeze kuboneka mu Rwanda.

2. Â Ã‚ Ã‚  Imbuga nkoranyambaga n'itangazamakuru

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda kandi watekereje kwifashisha itangazamakuru n'imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kugera kuri benshi muri ubu bukangurambaga kuko ariho hantu abantu bose muri iki gihe bamenyera amakuru agezweho kandi bakayizera.

3. Â Ã‚ Ã‚  Abakristu b'amatorero atandukanye

Bimenyerewe ko mu matorero yose mu Rwanda, hagiye habamo amatsinda mato abantu bahuriramo bakaganira ku by'Imana n'iby'ubuzima busanzwe. Abo nabo rero uyu muryango wabatekerejeho ubona ukwiye kubasanga ukabashishikariza kugira uruhare muri iki gikorwa cyo gushyigikira Bibiliya cyane ko bazikenera cyane mu buzima bwabo bwa buri munsi.

4. Â Ã‚ Ã‚  Umuntu ku giti cye

Kubasanga mu matsinda gusa, uyu muryango wasanze bidahagije ahubwo wiyemeza no kugenda uganiriza buri muntu ku giti cye kugira ngo n'udafite itsinda abarizwamo cyangwa uwaba ataragize amahirwe yo kugira aho ahurira n'ubu butumwa nawe adacikanwa.

5. Â Ã‚ Ã‚  Abashoramari

Abashoramari, ibigo n'abikorera ku giti cyabo, nk'abantu basanzwe bahura n'abantu banyuranye mu bikorwa byabo bya buri munsi byo gushora imari kandi bagiriwe umugisha wo gutunga, nabo batekerejweho ko bashobora kwegerwa bakaganirizwa bakaba batanga umusanzu wabo mu gutera inkunga iki gikorwa cyo kwirinda ko Bibiliya yacika mu Rwanda, kuko hatagizwe igikorwa nabyo byazabaho.

6. Â Ã‚ Ã‚  Ibitaramo

Mu bitaramo, ni ahantu hahurira abantu benshi haba abakristu n'abandi. Ku bw'ibyo rero, umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wari watekereje ko nabyo wabinyuramo mu kubwira abantu akamaro ka Bibiliya no gukusanya inkunga yakwifashishwa mu gutumiza Bibiliya nyinshi mu Rwanda cyane ko uko abazikenera bagenda baba benshi ari na ko nazo zirushaho guhenda. Hatekerejwe ko hakwifashijwa gukoresha ibyo bitaramo ariko na none hakaba harimo n'ibyo abantu basanzwe bakunda nk'abahanzi n'ibindi.

7. Â Ã‚ Ã‚  Ibigo by'itumanaho

Ibigo by'itumanaho nabyo ni ibigo bibasha kugera byoroshye ku bantu benshi kandi mu mwanya muto. Hatekerejwe ko hashobora kubaho amasezerano hagati y'uyu muryango n'ibi bigo mu rwego rwo kugeza ubu butumwa kuri benshi kandi bitaruhije.

8. Â Ã‚ Ã‚  Kwamamaza mu butumwa bwanditse

Ubundi buryo bwatekerejweho mu guhangana n'ibura rya Bibiliya, ni ukwamamaza biciye mu gushyira ubutumwa bwo gushyigikira Bibiliya ku bikoresho by'umuntu ku giti cye cyangwa serivisi zitandukanye atanga.

Ushobora kwandika ubutumwa buvuga ngo 'Shyigikira Bibiliya ikomeze kuboneka mu Rwanda' kuri mudasobwa yawe, kuri telephone yawe, ku modoka rusange ku buryo abagenzi bashobora kubibona ari benshi, n'ahandi henshi.

9. Â Ã‚ Ã‚  Kwamamaza binyuze muri ba rwiyemezamirimo

Abakora ubucuruzi, abanyenganda nabo batekerejweho, ko hashobora kubaho amasezerano bakandika ubu butumwa bwo gushyigikira Bibiliya ku bikoresho bacuruza maze ababigura bagakomeza kubigura no kubikoresha ariko n'ubwo butumwa bakabubona.

10. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚   Inama nyinshi n'abanyamakuru

Gutambutsa ubutumwa bw'aho igikorwa cy'ubukangurambaga bugeze mu itangazamakuru hifashishijwe uburyo bwo gukorana inama nabo kenshi ni imwe mu nzira yo gukomeza kugera kuri benshi kugira ngo buri wese agire umusanzu atanga mu gushyigikira Bibiliya


Inama ya mbere baherutse kugirana n'itangazamakuru

Ubu bukangurambaga buje mu rwego rwo kwishakamo igisubizo gihamye nk'abanyarwanda kuko abaterankunga bagabanutseho 80%. BSR yatangaje ko buri wese arabwa guha agaciro ubutumwa bujyanye n'ubukangurambaga bwa 'Shyigikira Bibiliya', akagira inkunga atanga mu rwego rwo kongera umubare wa Bibiliya zitumizwa mu Rwanda zikava ku mubare zariho nko mu mwaka ushize zari 30,000 zikagera ku 200,000.


Julie Kandema, yatangaje ko uteye inkunga iki gikorwa cya Bibiliya aba ahinduye isi

Rev. Julie Kandema, umuyobozi w'inama y'ubutegetsi y'umuryango wa Bibiliya mu Rwanda yagize ati: ''Abanyafurika turasabwa kwishakamo ibisubizo. Buri wese asabwe gushyigikira Bibiliya kuko ihindura ubuzima bwa benshi, kandi gushyigikira Bibiliya ni ugushyigikira ubuzima, ukaba uhinduye isi.''


Ubukangurambaga bwa Shyigikira Bibiliya bugiye gukorwa amezi atatu, hakusanywa inkunga igiye kwifashishwa mu kongera mubare wa Bibiliya

Hashyizweho uburyo bwo gutanga inkunga yawe mu gushyigikira Bibiliya. Ubwo buryo ni ubu bukurikira: World Remit: +250788304142 (Society Biblique du Rwanda); Western Union: (Society Biblique du Rwanda); Momo Code: 051766; MTN/Airtel: 051766;

Mobile Money: +250788304142; Bank of Kigali (La Societe Biblique Proj Center) 100007836044; RIA & Money Gram (Bible Society of Rwanda). Ushobora no kunyura ku rubuga www.biblesociety-rwand.org/donate, ugatanga inkunga yose ufite.

REBA IKIGANIRO UMURYANGO WA BIBILIYA MU RWANDA WAGIRANYE N'ITANGAZAMAKURU




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133514/shyigikirabibiliya-nuruhare-rwawe-rurakenewe-sobanukirwa-uburyo-10-bwatekerejweho-mu-guhan-133514.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)