''Sinakorera Ubwami butagira amafaranga-Apo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Apotre Yongwe umenyerewe mu ivugabutumwa akorera ku mbuga nkoranyambaga aganira na InyaRwanda yatangiye yihanangiriza umusobanuzi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda, Rocky ku ngingo y'amaturo aherutse kuvugaho, amubwira kwita ku kazi ke ibyo mu rusengero akabireka kuko ntabyo azi.

Aho yagize ati ''Uwo Rocky uvuga ibyo iby'Imana ntabwo abizi azi ibyo mu muhanda n'ibya filime. Ubusanzwe ni umuhanga rwose ariko ibyo mu rusengero ntabyo azi asengera he se? Aravuga iby'amaturo uriya aratura? Rocky, ubwami wakorera ugakena ugasa nabi sinkabukorere. Njye ubwami nkorera bukwambika neza bukakugaburira neza bugahindura ubuzima bwawe.''

Yongwe yanaboneyeho avuga ko abapasiteri bigisha ko iby'Isi ntacyo bimaze abantu bakwiye gushaka ijuru gusa bayobye kuko Roho nzima itura mu mubiri muzima anitangaho urugero avuga ko yigisha abakristo gusa neza, bakarya neza kandi bakabaho neza.

Yifashishije ijambo James Kabarebe yavuze mu minsi ishize ati '' ''Igihugu cyacu nta Peterori nta Diyama, umutungo w'igihugu ni abanyarwanda bazi gukora.''

Yongwe kandi yagiriye inama urubyiruko rushaka kwivana mu bukene ababwira gukura amaboko mu mufuka bagakora bagahera ku kazi gaciriritse nyuma kakazabahesha akeza kandi ntibacike intege  ngo baryamye batabonye  intsinzi.


Apotre Yongwe yabwiye abantu gukura amaboko mu mifuka bagakora bakirinda inyigisho z'ubuyobe zibabwira gushaka ijuru gusa

Apotre Yongwe yahakanye ko nta mushumba afatiraho icyitegererezo kuko ntawe ukora nk'ibyo akora ahubwo abahamagarira kuza kumwigiraho, anashimangira ko yemera abapasiteri bafite ibikorwa bifatika bagezeho barimo Apotre Masasu, Bishop Rugagi, Apotre Dr Gitwaza, Bishop Dr Masengo

Ati ''Nemera abashumba biyemera, nkemera abashumba bakoze ibintu binini bafite ibifatika nka bimwe Apotre Mignone yakoze ejobundi. Njye sinemera abapasiteri bashonje birirwa bancecekesha''.

Yavuze ko ashyira imbere ituro kugira ngo yubake insengero abone uko abwiriza ubutumwa, avuga ko yasonzeye mu murimo w'Imana bihagije adakeneye gupfa nka Razaro (wo muri Bibiliya) imbwa zimurigata mu birenge. Aho yavuze ko we azasohoza ubutumwa nka Salomo akabaga intama n'inkoko ndetse akubakira imfubyi n'abapfakazi.

Apotre Yongwe unafite Televiziyo ye yitwa Yongwe TV yatangaje ko ari hafi kubaka inzu ndende aho yise muri 'Kigali y'Abarokore' yemeza ko mbere yo kubaka ihema ry'Imana agomba kubanza akubaka irye nk'uko Imana yabwiye abisiraheli ngo 'nimubanze mwubake amahema yanyu, numurangiza mwubake ihema ryanjye hagati muri mwe.'


Yongwe yavuze ko Bibiliya itagomba kubura ahubwo abanyarwanda bakwiye gukora batikoresheje bakishakamo  igisubizo kirambye

Ati ''Bibiliya igiye kuva ku 15,000 Frw ikagera ku 75,000 Frw murumva tudakwiye gukura amaboko mu mifuka? Ubu rero biradusaba gushyira amafaranga mu muryango wa Bibiliya. Dufite abakristu b'abaherwe twakwishingira inganda muri Afurika zicapa Bibiliya tukihesha agaciro nk'uko Perezida ahora abidushishikariza.''

Apotre Yongwe yabwiye abamucecekesha ubu aje aje ndetse agiye kuvuga kurushaho, avuga ko Imana imusubije ubuto yaba umusirikare ariko yatinda kubona inyenyeri agahita avamo.

 Yongwe yavuze ko ubuzima bwamwigishije kutirara.

">Reba ikiganiro kirambuye Inyarwanda yagiranye na Apotre Yongwe

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133815/sinakorera-ubwami-butagira-amafaranga-apotre-yongwe-yihanangirije-abarimo-rocky-ku-ituro-v-133815.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)