Super Manager wubatse izina mu Rwanda kubera kuvuga cyane, ari mu rukundo na mushiki wa Perezida.
Gakumba Patrick uzwi ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya 'Super Manager amaze Ukwezi muri Kenya aho yagiye agaragara ari kumwe na Muthoni Githuyki Ruto, mushiki wa Perezida wa Kenya William Ruto.
Super Manager mu gihe cy'Ukwezi ari muri Kenya amafoto ye yararikoroje ku mbuga nkoranyambaga aho yagaragaye ari kumwe na Muthoni Ruto, mushiki wa Perezida wa Kenya, bwana William Ruto.
Bagaragaye bari mu mudoka y'uyu mukobwa yo mu bwoko bwa Audi.
Super Manager yabwiye InyaRwanda ko uyu mukobwa yamenyeye kuri YouTube muri biriya biganiro yakoraga aho yavugaga magambo ya from zero to hero, ahuye neza n'amagambo ya musaza we William Ruto.
Nyuma y'uko uyu mukobwa amenye ko Super Manager ari muri Kenya yamusabye ko bahura akaba ari nayo nkomoko y'ayo mafoto.
Ku bijyanye n'urukundo, nta kintu Super Manager yifuje gutangaza aho yavuze ko azabitangaza ageze i Kigali.
Nubwo yavuze ibyo, hari amakuru avuga ko aba bombi baba bari mu rukundo nubwo badashaka kubitangaza.
Muthoni Githuyki Ruto ni mushiki wa Perezida wa Kenya, William Ruto.
Super Manager n'uyu mukobwa bakunze guhurira kenshi muri Hoteli 'Four Points by Sheraton Nairobi Hurlingham' iherereye i Nairobi.