Teta Diana yagarutse i Kigali nyuma y'ibitara... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa uzwi mu ndirimbo zirimo 'Agashinge', 'Birangwa' yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kanama 2023.

Yabwiye InyaRwanda ko agenzwa no gusura umuryango we ndetse no 'kuruhuka'. Teta avuga ko atarafata gahunda ku kuba hari zimwe mu ndirimbo yakorera mu Rwanda.

Aje i Kigali nyuma y'iminsi yari ishize asohora amashusho ya bimwe mu bitaramo byubakiye ku maserukiramuco amazemo iminsi aririmbamo muri Suède.

Aherutse kuririmba mu iserukiramuco ryitwa Malmö Festival ndetse no mu iserukiramuco rya 'Urkult'.

Mu iserukiramuco Malmö Festival yaririmbye indirimbo zirimo 'Ibare', 'Dimba hasi', 'Mpore' n'izindi nyinshi. Ryabaye kuva ku wa 15 kugeza ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023.

iserukiramuco rya 'Urkult' risanzwe ribera mu Majyaruguru ya Suède ari n'aho Teta abarizwa. Ibihugu bigize Scandinavia ni Denmark, Norway ndetse na Suède.

Yaryitabiriye ari kumwe n'abacuranzi asanzwe akorana na bo, bamufasha kuririmba indirimbo yateguye n'ibindi.

Ku wa 7 Kanama 2019, ikinyamakuru Travels cyasohoye inkuru igaruka kuri iri serukiramuco, aho bavugamo ko ibikorwa biberamo birenze guhura kw'abantu bagasabana bumva umuziki.

Bavuga ko yaba mu buryo riteguwe, ikirere cy'aho, uko abantu baba basabana, abahanzi baririmba n'ibindi byinshi. Ari byo bisiga urwibutso rw'igihe kirekire ku bantu baryitabira.

Iri serukiramuco ribera mu Majyaruguru ya Suede, hagati y'Umujyi wa Sundsvall na Umeå, hafi y'agace kitwa Näsåker.

Ribera hagati mu ishyamba ryatunganyijwe, ku buryo hari ibikorwa byose bifasha ba mukerarugendo kwisanzura.

Hari amazu yubatswe, abantu bafatiramo ibyo kurya no kunywa, aho kwicara witegeye izuba neza, aho guparika ibinyabizaga, imbuga yo kwicaramo cyangwa se kuharuhukira n'ibindi.

Aho iri serukiramuco ribera ni hafi neza n'umugezi wa Ångermanälven. Benshi bakunda kuhafatira amafoto n'amashusho.

Travels ikomeza ivuga ko iri serukiramuco ryatangiye kuba kuva mu mwaka wa 1995, ariko ngo amateka agaragaza ko abantu batangiye kujya kuruhukira muri aka gace kuva mu myaka 25 ishize.

Muri muzika, Teta aherutse gushyira hanze umuzingo w'indirimbo enye yise 'Umugwegwe'. Iriho indirimbo nka 'Umugwegwe' ari nayo yitiriye EP ye, 'Undi munsi', 'Uzaze' ndetse na 'Agashinge'.

Indirimbo 'Undi munsi' yubaka umuntu watakaje icyizere, akumva ko 'ejo ni undi munsi'. Ni mu gihe mu ndirimbo 'Uzaze' asobanura ko i Burayi atari ijuru rito nk'uko benshi babyibwira.

Teta Diana yagaragaje ko yagarutse i Kigali nyuma y'ibitaramo yakoreraga mu Burayi

Teta avuga ko yaje gusura umuryango we no kuruhuka
Teta amaze iminsi atanga ibyishimo mu bitaramo by'amaserukiramuco akomeye mu Burayi




Teta Diana yaherukaga i Kigali mu 2021 aho yanakoreye amashusho y'indirimbo ye yise 'Agashinge'

REBA HANO UKO TETA DIANA YITWAYE MU ISERUKIRAMUCO MALMO

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133479/teta-diana-yagarutse-i-kigali-nyuma-yibitaramo-yakoreraga-i-burayi-133479.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)