The Trainer watangiye kwigisha guteka yazanye agashya (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izere Laurien wamamaye nka The Trainer ufite iduka ry'imyenda y'abagabo yatangiye gutanga amasomo yo guteka cyane cyane ku bagabo.

Uyu mugabo usanzwe ufite Kompanyi ya 'Empire Men's Wear' yambika abagabo, yahisemo no gutangira kujya mu gikoni akigisha abagabo guteka.

The Trainer muri uku kwigisha guteka kwe akaba yagaragejemo icyo umuntu yakwita nk'agashya bitewe n'uburyo aba agaragara mu gikoni ateka bitandukanye n'indi myambarire.

Akenshi yinjira mu gikoni yambaye ishati n'ipantalo yatebeje ndetse yanashyizeho karuvati, ikintu cyo mu gikoni aba yambaye ni itaburiya gusa.

Yabwiye ISIMBI ko ikintu nyamukuru aba ashaka kugaragaza ari ukwerekana uko umugabo yakabaye ahagaze, rero akaba aba agomba kwinjira mu gikoni yambaye nk'umugabo.

Ati 'Ingingo nyamukuru ni ukwerekana uko umugabo yakabaye ahagaze, niyo mpamvu nanjye mba ngomba guhagarara ko mu gikoni, tumenyereye ko umuntu mu rugo aza mu gikoni agakora yambaye ibintu abonye, njye nahisemo ko ngomba kuza meze nk'umugabo ndetse n'ibyo nkora ni umutetsi w'umugabo 'Gentle Chief'.'



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/the-trainer-watangiye-kwigisha-guteka-yazanye-agashya-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)