Thierry Froger utoza APR FC ashobora kwisanga yirukanwa atitonze - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe ya APR FC Thierry Froger ashobora kwirukanwa atagize icyo ahindura nyuma ya byinshi birimo kumuvugwaho.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Kanama 2023, ikipe ya APR FC irambikana na Gaadiidka FC yo mu gihugu cya Somalia mu gushaka itike yerekeza mu matsinda ya CAF Champions League nyafurika.

Uyu mukino ugiye kuba muri APR FC hamaze iminsi havugwamo ukutumvikana hagati mu bakinnyi ndetse bikanavugwa ko umutoza hari abakinnyi afitanye nabo ibibazo. Amakuru dufite ni uko Thierry Froger nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports, aramutse akoze ikosa agatsindwa na Gaadiidka FC ashobora guhita asezererwa.

Uyu mukino uraza gutangira ku isaha ya saa cyenda z'amanwa, urabera kuri sitade ya Kigali Pelé Stadium. Ikipe ya Gaadiidka FC imaze umunsi umwe hano mu Rwanda ariko yaba abatoza ndetse n'abakinnyi bavuga ko biteguye neza uyu mukino kandi bafite icyizere cyo gutsinda.

 



Source : https://yegob.rw/thierry-froger-utoza-apr-fc-ashobora-kwisanga-yirukanwa-atitonze/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)