Tom Close yagarutse ku buzima bwa Junior Mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tom Close wageze ahabereye umuhango wo gusezera no kugaruka ku mateka ya Karamuka Jean Luc wamamaye nka Junior Multisystem yazanye n'umugore we Tricia Close. Igihe kigeze cyo kugaruka ku buzima bwaranze Junior Multisystem umuhanzi uhagarariye abandi, Tom Close niwe wafashe ijambo ryamaze iminota 12 ariko yagaragaye afite ikiniga cyakora bimwe bya kigabo akihagararaho ariko bigaragara ko yababaye cyane. 

Tom Close imyaka irenga 18 mu muziki yatangiye avuga ko amenya Junior Multisystem bwa mbere yamwumvise muri Bridge Records. Iyi studio iri mu zafashije Junior kubaka izina mu myaka itatu yahamaze. Ubwo duheruka kuganira na nyiri iyi studio usigaye atuye muri Canada, yabwiye InyaRwanda ko indirimbo nyinshi zanditse amateka ku bahanzi bahari ubu zakorewe muri iriya studio.

Tom Close yagize ati: 'Menya bwa mbere Junior yari muri Bridge Records'. Icyo gihe Tom Close yakoranaga na Producer witwa Didier ariko bakajya biyambaza Junior ngo abafashe gucuranga mu ndirimbo. Tom Close rero yari agiye gukorana indirimbo na Ally Soudy yitwa "Bibaho".

Yanahishuye ko ari bwo Junior yahise amusaba kumukorera ikirango 'Jungle' buri wese wumva indirimbo zakozwe nawe ziba zifite ako karango gakozwe mu ijwi rya Tom Close. Indirimbo za mbere y'uko Tom Close ahura na Junior ntabwo zumvikanamo kiriya kirango cya Junior Multisystem. 

Tom Close avuga ko umuntu kumuvuga ibyiza gusa bidakuraho ko aba yarakoze n'ibibi. Ati:'Jyewe yanyiciye gahunda ariko impamvu yabaga afite indirimbo nyinshi kandi agezweho, rero yari umuhanga. Indirimbo nyinshi yakoze zaramamaye kuko yari umuhanga'. Yasobanuye ko bigoye ku mu producer ugezweho kuba yakubahiriza gahunda kuko akenshi ngo ntibaruhuka.

Tom Close niwe wakoze ikirango cyamenyekanishije 'Jungle' Junior Multisystem ubwo bahuraga ngo bakore indirimbo yari yatangiwe na Didier Touch ariko ikaza kunozwa na Junior Multisystem. Iyo ndirimbo ni iyahurije hamwe Tom Close na Ally Soudy. 

Tom Close wavuze ahagarariye abandi bahanzi yavuze ko kuva yakora Indahiro kugeza akoze impanuka atigeze atakaza umwanya wa mbere mu batunganya imiziki hano mu Rwanda ibizwi nka'Hit'. Tom Close ati: 'Imana niyo iduha ubuzima iyo igihe kigeze irabwisubiza. Tumaze igihe tubura abahanzi. Kuri twe buriya Junior Multisystem urugendo rwe yararugenze.

Kuba agiye ejo n'undi muri twe. Igihe nk'iki tumwibuka dukwiriye kuzirikana ko natwe undi uwo ari we wese muri twe byamubaho. Tom Close avuga ko abahanzi bagira uruhare runini mu buzima bw'igihugu ku buryo abahanzi bakwiriye kubizirikana kuko bisiga umusanzu mu gihugu.

Ati:'Tumenye ko hari abifuza kubaho nk'uko tubayeho bityo dukanguke. Hari umunsi tuzaba tutakiri hano. Iyo umuntu avutse niwo munsi usinya amasezerano yo gupfa. Twe iminsi dusigaje ntituyizi ahubwo dukore umusanzu wacu. Junior simuzi hari umuntu bafitanye ibibazo'beef'.'

Tom Close yasabye abahanzi kurya bari menge kuko buri wese azatabaruka

Yagarutse ku musanzu w'umuhanzi muri sosiyete nyarwanda. Avuga ko ibyo bakora bigirira benshi akamaro. Urugero yatanze ni zimwe mu ndirimbo zakozwe na Junior zikaba hari abo zafashije gukundana, abo zahaye ibyishimo, abo zatumye babana akaramata bari bagiye gutandukana. Tom Close yanagarutse ku ijambo ryaranze Junior aho yavuze ko ubuzima bwamwigishije ko ari ubusa.

Yakebuye abahanzi nyarwanda abibutsa agaciro bafite muri sosiyete. Ati:'Ntimwumvise mushiki wa Junior wahoraga amusaba nimero za Butera Knowless. Buriya rero bifuza kubaho nka Butera. Muzi abantu bifuza guhura natwe? Abifuza ko twakwicarana? 

Rero aya ni amahirwe yo kubyaza umusaruro tukamenya ko tugomba gukora ibikorwa bizahora byibukwa. Ntabwo hazabaho Jenoside yakorewe Abatutsi bwa kabiri ariko hano turi twese ntabwo mu gihe runaka tuzaba duhari. Rero ntitugapfushe amahirwe dufite kuko umunsi tuvuka niwo munsi twasinye amasezerano n'urupfu'.

Tom Close yanasabye abatunganya imiziki kugira isomo bakura kuri Junior kuko kuva yatangira gutunganya umuziki mu 2009 kugeza ubwo yakoraga impanuka mu 2019 yari ku gasongero mu batunganya imiziki mu Rwanda. 

Ati:'Junior kuva yatangira gutunganya imiziki kugeza akoze impanuka yari kuri hit kandi nta wundi wari wabigeraho. Indirimbo yakoze zatwaye ibihembo kandi zahinduye ubuzima bwa benshi rero ibyo yakoze ntabwo bizibagirana'.


Tom Close yasabye abahanzi kuzasiga urwibutso rwiza ku isi


Tom Close yabwiye abahanzi kuba maso kuko igihe kizagera buri wese agatabaruka


Tom Close yakoreye Jingle Junior Multisystem nyuma yo guhura bagiye gukora indirimbo yahuriyemo na Ally Soudy


Tom Close yari kumwe na Tricia Close

REBA TOM CLOSE AVUGA MU IZINA RY'ABAHANZI BOSE




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132676/tom-close-yagarutse-ku-buzima-bwa-junior-multisystem-asaba-abahanzi-kwitegura-neza-urupfu--132676.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)