Tom Close yasinye amasezerano yo gutunganya f... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impano zimurimo yagiye azigaragaza mu bihe binyuranye, ariko ntiyigize agaragaza impano yo gukina cyangwa kwandika filime. Kuri ubu yamaze gushyira umukono ku masezerano yagiranye na Zacu Entertainment yo gutunganya filime ye.

Ubwo yari mu kiganiro 'Ijambo Ryahindura Ubuzima Summit' cyari gifite insanganyamatsiko igira iti "Nta Gihe Nyacyo Kiruta None", Tom Close yatangaje ko agiye gushora imari muri filime binyuze mu kuyandika no kuyiyobora.

Yavuze ko atazakina muri iyi filime. Ati ''Ntabwo njye nzakina filime, ariko nzaporodiyusinga (Producing) filime, guporodiyusinga filime, ni ukuyandika, ukanayobora uko ikinwa ndetse n'uko itegurwa, itunganwa, igasohoka ikajya hanze.'

Yavuze ko bazamara iminsi 30 mu Ukuboza 2023 bari mu gikorwa kijyanye n'ifatwa ry'amashusho y'iyi filime ye ya mbere agiye gushyira hanze.

Tom Close umaze imyaka irenga 18 ari mu muziki avuga ko we n'ikipe bari gukorana muri iki gihe bari mu myiteguro 'ibanziriza ifatwa ry'amashusho'.

Uyu munyamuziki yavuze ko afite inkuru nyinshi yanditse azakuramo imwe izakinwa muri iyi filime. Ati 'Inkuru zo zirahari. Mfite inkuru nyinshi z'amafilime nanditse. Ndetse n'imishinga hari abo turi kuyifatanya muri ino minsi ku buryo izajya ahagaragara.'

Uyu muhanzi yumvikanisha ko yatangiye kwandika ibitabo biturutse ku gitabo yahawe n'umwana cyarimo ibishushanyo yagera mu rugo akababwira ko ariwe wabishushanyije kandi atari ko byagenze.

Avuga ko icyo gihe yahise atangira kwiga gushushanya kugirango iwabo batazasanga ababeshya, impano irakura kuva ubwo.

Tom Close afite amateka yihariye mu muziki. Mu 2013, ikinyamakuru ChimpReports cyo muri Uganda cyavuze ko 'ni umwami w'injyana ya Afrobeat na Dancehal mu Rwanda'.

Yatangiye kwigwizaho igikundiro ubwo yigaga muri Kaminuza y'u Rwanda. Mu 2007 yasohoye indirimbo 'Mbwira' yabaye idarapo ry'umuziki we, nyuma asohora album zirimo nka 'Komeza', 'Ntibanyurwa', 'Sibeza', 'Komeza utsinde' n'izindi.

Mu rugendo rwe rw'umuziki amaze gukorana n'abahanzi barimo nka Professor Jay, Radio&Weasel, Sat-B, General Ozzey, Knowless, Sean Kingston n'abandi.

Yaciye agahigo aba umuhanzi wa mbere wegukanye Primus Guma Guma Super Stars, mu gitaramo cyabereye muri Stade Amahoro mu 2011. Yegukanye ibihembo bya Salax Awards 2009, 2010 ndetse na 2011.


Tom Close yasinye amasezerano na Zacu Entertainment yo kumukorera filime


Tom Close n'umugore we Ange Tricia ubwo bari bamaze gusinya amasezerano na Zacu Entertainment yashinzwe ndetse iyoborwa na Misago Nelly Wilson



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133486/tom-close-yasinye-amasezerano-yo-gutunganya-filime-ye-133486.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)