Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu buswa bukomeje kwigaragaza, abanyapolikiki bo muri Kongo bashaka kwigarurira imitima ya rubanda rutajijutse, bashinja ibindi bihugu, by'umwihariko u Rwanda, uruhare mu kaga kose kagwiririye Kongo.

Muri iki gihe hitegurwa amatora y'umukuru w'igihugu bwo ibinyoma byarushijeho guhabwa intebe, dore ko iyo batutse u Rwanda n' ubuyobozi bwarwo, abahezanguni bamera nk'abanyweye ibiyobyabwenge. Umutwe uratakara, bakibagirwa ko ibibazo by'akarande bafite, byose biterwa n'imiyobirere yaboze uhereye ku mutwe.

Tariki 02 Kanama 2023, Perezida Tshisekedi yongeye gukinga ibikarito mu maso y' abaturage, ubwo yategekaga ko hizihizwa 'jenoside yakorewe Abakongomani bishwe n'abashaka gusahura Kongo'.

Icya mbere, nubwo haba hari Abaturage baguye mu ntambara zo muri iyi myaka nka 25 ishize, nta cyerekana ko habayeho umugambi wo gutsemba abo bantu bazira gusa kuba ari Abanyekongo.

Iyo bitaba kugendera ku magi no gucinya inkoro ku mukoloni n'ubu ukimuhatse, Perezida Tshisekedi aba yarategetse ko hibukwa Abakongomani basaga miliyoni 20, bishwe n'Umwami w'Ububiligi, Leopold Ii, hagati y'umwaka w'1885 n'1908. Abo Tshisekedi yabarengeje ingohe, kuko atari kubona uko abagereka ku Rwanda.

Ntibikiri inkuru, yewe ntibinasaba ubundi bushakashatsi, Abanyekongo bishwe bazira ubwoko bwabo ntibagira ingano.
1.Abanyamulenge biciwe, n'ubu bakicirwa muri Kivu y'Amajyepfo ntibagira kivugira.N'iyo bagerageje kwirwanaho bitwa'Abanyarwanda bashaka kwigarurira ubutaka bwa Kongo'.Abo ntibibukwa kuko badafatwa nk'abantu bakwiye uburenganzira bwo kubaho, mu gihugu cyabo.

2. Abahema bitiranywa n'Abatutsi, bamaze imyaka batotezwa n' abaturanyi b'Abalendu, bo biyita Aba'bantou' ngo bafitanye isano ya hafi n'Abahutu. Kwicwa nk'ibimonyo kw'Abahema, byagizwe umuco mu Ntara ya Ituri.

3.Muri Kivu y'Amajyaruguru ndetse n'ahandi batahuwe hose mu Kongo, Abatutsi batsembwa buri munsi, inka zabo zikaribwa, amazu agasenywa. Babaye ba' nyagupfa', neza neza nk'Abatutsi bo mu Rwanda ku butetsi bwa Parmehutu ya MDR na MRND. Bambuwe uburenganzira nk'ubw'abandi Banyekongo, bitwa Abanyarwanda. Abarokotse bahungira buri munsi mu mahanga, batanafite icyizere cyo gutaha vuba, kuko Wazalendo n' interahamwe zo muri FDLR, babatoteza, bavuga rikijyana mu butegetsi bwa Kongo.

Tuvuze aba kuko aribo bakunze kugaruka mu mvugo z'abategetsi ba Kongo zibiba urwango. Ntitwirengagije ariko ubwicanyi bushingiye ku moko bwahitanye abatabarika hagati y'aba'TEKE' n 'aba'YAKA' bo mu ntara ya Maï-Ndombe, Teritwari ya Kwamouth.

Aba bose Perezida Tshisekedi yarabirengagije, agamije gusibanganya uruhare rw'ubutegetsi bwe muri ubu bwicanyi.
Yirashe ku mano rero yibwira ko agabye igitero ku baturanyi, kuko isi yose yongeye guhindukira, ikibuka ko abaguye mu ntambara zabaye muri Kongo badakwiye gutuma abishwe bazira ubwoko bibagirana. Cyane cyane ko byakozwe n'igisirikari cya leta n'imitwe ishyigikiwe n'ubutegetsi.

Mu ijambo Perezida Tshisekedi yageneye iyo tariki ya 02 Kanama kandi, yavuze ko ubutegetsi bwe'butazihanganira abagize uruhare mu mahano yahitanye amamiliyoni y'Abakongomani'. Aha naho yagaragaje ko ari umuriganya, ugamije kugoreka amateka azwi na buri wese.

Tshisekedi yatinyuka kuvuga ate ko 'atazihanganira abicanyi', kandi ejobundi muri Werurwe 2023, ubwo yavugururaga guverinoma, yaragororeye abicanyi ruharwa? Jean Pierre Bemba wari umuyobozi w'inyeshyamba za MLC, wanahamijwe ibyaha n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, yamugize Minisitiri w'Ingabo, naho Antipas Mbusa Nyamwisi nawe wamaze abantu mu burasirazuba bwa Kongo, amugira Minisitiri ushinzwe imibanire ya Kongo n' ibihugu byo mu karere.

Muri ibi byose, Tshisekedi yirengagiza ko yagiriwe inama yo kubireka, ahubwo agakemura ibibazo abihereye mu mizi. Urugero twese tukibuka ni urwa Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa, wibukije Tshisekedi ko kubaka ubucamanza butihanganira abanyabyahai, kurwanya ruswa yamunze ubutegetsi, kunoza imiyoborere, kureka imvugo zihembera urwango hagati y'Abakongomani, no kubaka igisirikari cy'umwuga, kitavangura abenegihugu, ari byo byonyine byaha Kongo amahoro n'ubusugire.

Aho kumva inama, Tshisekedi n'inkomamashyi ze bahisemo kugaba ibitero ku bindi bihugu, cyane cyane u Rwanda, batazi ko ari ukwirasa amano.

The post Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/tshisekedi-yirashe-amano-yibwira-ko-agabye-igitero-ku-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tshisekedi-yirashe-amano-yibwira-ko-agabye-igitero-ku-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)