"Tubonye umukinnyi mwiza, ufite impano" Umutoza wa Rayon Sports yageze kuri rutahizamu utari wakinira umukino numwe ikipe ya Rayon, aramutakagiza bidasanzwe yerekana ukuntu bitoreye indege irimo abagenzi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Tubonye umukinnyi mwiza, ufite impano' Umutoza wa Rayon Sports yageze kuri rutahizamu utari wakinira umukino numwe ikipe ya Rayon, aramutakagiza bidasanzwe yerekana ukuntu bitoreye indege irimo abagenzi.

Umunya-Tunisia utoza Rayon Sports, Yamen Zelfani, yavuze ko Umunya-Sudani, Eid Mudagam Abakar Mugadam waguzwe n'iyi kipe ari umukinnyi mwiza ku buryo azayifasha byinshi mu busatirizi no kurema uburyo bwinshi bw'ibitego.

Ku wa Mbere, tariki ya 14 Kanama 2023, ni bwo Rayon Sports yakiriye uyu mukinnyi w'imyaka 23, wari umaze iminsi ategerejwe i Kigali.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma yokunganya na Al-Merreikh mu mukino wa gicuti, Zelfani utoza Rayon Sports yavuze ko Eid Mugadam ari umukinnyi mwiza yizeye ko azafasha byinshi iyi kipe.

Ati 'Mugadam ni umukinnyi mwiza, mu mwaka w'imikino ushize yakinnye imikino myinshi ya Champions League muri Al Hilal kandi iyo badatsindwa kuri penaliti bari gukina ½ cyangwa umukino wa nyuma.'

Yakomeje agira ati 'Tubonye umukinnyi mwiza, afite impano kandi akinira Ikipe y'Igihugu [ya Sudani]. Ndatekereza ko azadufasha mu busatirizi. Dukeneye abakinnyi barema uburyo bwinshi mu busatirizi, nzi ko Mugadam azabidukorera.'



Source : https://yegob.rw/tubonye-umukinnyi-mwiza-ufite-impano-umutoza-wa-rayon-sports-yageze-kuri-rutahizamu-utari-wakinira-umukino-numwe-ikipe-ya-rayon-aramutakagiza-bidasanzwe-yerekana-ukuntu-bitoreye-indege-irimo-aba/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)