Turi abanyamugisha kuba tugufite! Mushiki wa Meddy yatomoye Meddy ku munsi w'amavuko ye ubundi arenzaho akandi kantu k'ingenzi kuri Meddy - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Turi abanyamugisha kuba tugufite! Mushiki wa Meddy yatomoye Meddy ku munsi w'amavuko ye arenzaho n'akandi kantu k'ingenzi kuri Meddy.

Ejo hashize  taliki 7 / 8 /2023 nibwo Meddy yujuje imyaka 34 y'amavuko, kuri uwo munsi benshi bagiye bamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko. Muri abo harimo na mushiki we Ange Daniela we warengejeho no kumusabira umugisha ku Mana.

Yagize ati ' isabukuru nziza muvandimwe wange ukaba n'umujyanama wanjye(umuyobozi), ni umunsi mwiza cyane kandi utangaje wo kwishimira isabukuru yawe y'amavuko, turi abanyamugisha bihambaye kuba tugufite,  Imana ijye iguha umugisha igihe cyose ndetse ikuyobore kandi igukoreshe byinshi ku bw'icyubahiro cyayo, kubwo kwera kwayo, turagukunda cyane muvandimwe Meddy. '

 



Source : https://yegob.rw/turi-abanyamugisha-kuba-tugufite-mushiki-wa-meddy-yatomoye-meddy-ku-munsi-wamavuko-ye-ubundi-arenzaho-akandi-kantu-kingenzi-kuri-meddy/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)