Ni nyuma y'inkuru zacicikanye zivuga ko yongeye kwitaba Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) kubera kutita ku bana babiri b'impanga yabyaranye na Fridaus.
Uyu mukinnyi uzwi cyane muri iki gihe binyuze muri filime 'Papa Sava', yabwiye InyaRwanda ko akora buri kimwe cyose asabwa mu kwita ku bana be.
Abikubira mu ijambo rimwe akavuga ati 'Ni abatanyurwa. Nta na rimwe wanyura utanyurwa.'
'Ndimbati' yifashishije konti ye ya Instagram yanagaragaje amafoto ari kumwe n'aba bana yabajyanye muri Expo i Gikondo aho yabaguriye impano zitandukanye, kandi abatembereza mu bice birimo ibikoresho abana bifashisha mu mikino y'abana.
Yabwiye abamukurikira n'abandi kujya bashungura ibyo batangaza. Ati 'Mujye muvuga ibyo muzi ntimukumve ngo mwandike. Nta kunyurwa guhari nimwivugire mucuruze ariko nimugira icyo mubona nanjye mumpe dore muba mwacuruje.'
Ndimbati yarekuwe mu isomwa ry'urubanza ryabaye ku wa 29 Nzeri 2022 ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Yari akurikiranyweho icyaha cyo gusindisha no gusambanya umwana w'umukobwa utarageza imyaka y'ubukure. Yari amaze amezi atandatu afunze.
Ingingo ya 18, mu mategeko ahana y'u Rwanda ivuga ko 'Umuntu wese utita ku mwana yabyaye kubera ko ari umuhungu cyangwa umukobwa, akamutoteza cyangwa agatoteza uwo bamubyaranye, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka itatu (3).'
Igakomeza ivuga ko 'Umuntu wese utita ku mwana ashinzwe kurera ashingiye ku gitsina, ahanishwa ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo.
Ni mu gihe Ingingo ya 122 ivuga ko 'Umuntu wese ufite inshingano yo kwita ku mibereho y'umuntu, ku bw'inabi, umwicisha inzara, inyota, utamuvuza cyangwa umwima ikintu cyose cyashoboraga kurinda ubuzima bwe guhungabana ariko atagambiriye kwica, aba akoze icyaha."
Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.'
Ndimbati yavuze ko akora ibyo ashoboye mu kwita ku bana b'impanga yabyaye
Ndimbati abikubira mu ijambo rimwe akavuga ko abantu batanyurwa, kandi utanezeza umuntu utanyurwa
Ndimbati ari kumwe n'abana b'impanga yabyaye ubwo bari muri Expo i Gikondo