U Rwanda rugiye gusubizwa ku busabe  bwo gushyira inzibutso enye za Jenoside mu murage w'Isi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kwezi gutaha kwa Nzeri, U Rwanda ruzahabwa igisubizo cya nyuma ku busabe bwarwo bwo gushyira inzibutso enye za Jenoside, ku rutonde rw'ibigize Umurage w'Isi wa UNESCO. 

Imyaka irarenga icumi u Rwanda rusabye ko Inzibutso enye za Jenoside urwa Kigali , Murambi, Nyamata na Bisesero zandikwa mu murage w'Isi wa UNESCO .

Byatangajwe kuri uyu wa 14 Kanama 2023,  mu nama mpuzamahanga yiga ku kwandikisha umurage ndangamuco muri UNESCO ibera I Kigali ihuje inzobere zituruka mubihugu bitandukanye bya Afurika. 

Ibihugu bya Afurika bigaragazwa kutanyurwa n'uburyo ibikorwa by'umugabane byanditswe mu Umurage w'Isi wa UNESCO ari bicye cyane kandi hari byinshi biri muri Afurika byakabaye birimo. Impmvu nyamukuru ngo ni uko usanga ibisabwa na UNESCO bigoye  bityo ngo ibihugu bya Afurika bikwiye guhuza ijwi rishyira igitutu kuri  UNESCO ikorashya ibisabwa kugirango ibikorwa bya Afurika bijya mu murage w'isi bibe byinshi.

 Madame MOHLAGO  FLORA MOKGOHLOA umuyobozi wungirije w  'ikigo cya Leta ya Afurika y'epfo .

Ati  'UNESCO ibifite ibyo igenderaho mu kwemeza igikorwa kijya mu murage w'isi ,usanga rero inzira unyuramo kugirango ubyuzuze zisaba amikoro menshi  ariko ndizera ko Afurika dushoboye kuba twashyira igitutu kumuryango mpuzamahanga hakoroshwa ibyo bigenderwaho kugirango ibikorwa by'umugabane wacu bigaragare ari byinshi mu murage w'isi wa UNESCO.'

Kugeza ubu ibihugu  12 bya Afurika birimo n'u Rwanda  ntibigira  igikorwa na kimwe cyanditse mu murage w'Isi wa Unesco. Muri 2012 u Rwanda nibwo rwatangiye urugendo rwo gusaba ko Imyaka irarenga icumi u Rwanda rusabye ko Inzibutso enye za Jenoside arizo  urwa Kigali , Murambi, Nyamata na Bisesero zandikwa mu murage w'Isi wa Unesco .

Minisitiri w'ubumwe bw'Abanyawanda N'inshingano mbonera gihugu avuga ko igusubizo cya Nyuma bazagihabwa mu kwezi gutaha kwa cyenda mu nama iteganyijwe kubera muri Arabia Saoudite. DR BIZIMANA Jean Damascene ni Minisitiri w'ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu.

Ati ' iyo nama izabera muri Arabiya saoudite niyo izafatirwamo icyemezo kubireba inzibutso z'u Rwanda enye ,urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, u Rwa Bisesero , I Nyamata na Murambi , Unesco yohereje mu Rwanda impuguke inshuro zitandukanye zigasura izo nzibutso bakatwereka ibigomba kunozwa hari n'amasezerano asanzwe ariho ni amasezerano yo mu mwaka w'1972 niyo akubiyemo akurikizwa kugirango ahantu ana naha si urwibutso gusa habe hakwemererwa kwinjira mu murage w'isi ni ukuba hagaragzwa ko hafite indangagaciro idasanzwe kandi ifite icyo igaragza ku rwego mpuzamahanga inzibutso zacu rero twerekana ko zifite ibintu byinshi bidasanzwe kuko icyaha mpuzamahanga kandi ndengakamere murumva aho ngaho ku rwego mpuzamhanga birahari.'

Usibye Inzibutso enye za Jenoside u Rwanda rwasabye ko zijya mu murange w'isi wa Unesco ,rwanasabye ko n' Ishyamba rya Kimeza rya Nyungwe naryo rijyamo. Nubwo ibihugu bya Afurika bitandukanye bishaka ko ibikorwa byayo bishyirwa ari byinshi mu murage w'ISI WA Unesco kurundi ruhande hari ibihugu binengwa ko bitabasha gucunga neza bimwe mubikorwa biba byamaze gushyirwa mu murage w'Isi. Icyakora u Rwanda rwo ruvuga ko rutamera nkabyo kuko ngo rwiteguye kubahiriza ibisabwa byose mu kubungabunga ibikorwa byashyirwa mu murage w'isi. DR BIZIMANA Jean Damascene, Ministiri w'ubumwe bw'abanyarwanda  arakomeza.

Ati ' Twebwe u Rwanda twerekana ko dufi ubushobozi dufite ubushake dushingiye ku mategeko dufite dushingiye kuri politiki y'igihugu dushingiye no kuri gahunda ndende ya vision u Rwanda ruba rugenderamo.'

Kuri ubu I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga y'iminsi itanu yiga ku kwandikisha Umurage Ndangamuco ihuje impuguke ziturutse mubihugu bitandukanye bya Afurika zigira hamwe icyakorwa ngo ibikorwa ndangamurage bya Afurika byandikwe muri UNESCO.

  Daniel Hakizimana

The post U Rwanda rugiye gusubizwa ku busabe  bwo gushyira inzibutso enye za Jenoside mu murage w'Isi appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/08/14/u-rwanda-rugiye-gusubizwa-ku-busabe-bwo-gushyira-inzibutso-enye-za-jenoside-mu-murage-wisi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rugiye-gusubizwa-ku-busabe-bwo-gushyira-inzibutso-enye-za-jenoside-mu-murage-wisi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)