U Rwanda rurananirwa kwakira Senegal, rubure... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ndetse n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Senegal bakomeje kwitaba ba mwana ku gihugu kizakira umukino wa nyuma wo mu itsinda L, uzahuza u Rwanda na Senegal mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cote D'Ivoire umwaka utaha.

Uyu mukino wo kwishyura, ugiye kuba usanganira umukino ubanza u Rwanda rwagombaga kwakira ariko ukabera muri Senegal. Tariki 7 Kamena 2022, nibwo u Rwanda rwagombaga kwakira Senegal mu mukino wagombaga kubera kuri Sitade mpuzamahanga y'akarere ka Huye.

Kubera ikibazo cya Sitade CAF yavuze ko itujuje ibyangombwa, u Rwanda na Senegal bumvikanye ko u Rwanda ruzakirira Senegal muri Senegal, ariko umukino wo kwishyura ukabera mu Rwanda mu gihe Sitade ya Huye yaba yarahawe ibyangombwa.

Mu gihe umukino wo kwishyura wegereje doreko uzaba tariki 9 Nzeri uyu mwaka, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Senegal ryabwiye u Rwanda ko ryabivuyemo.

Senegal iravuga ko igihe  umukino uzabera bigoye kuba babona abakinnyi babo bakina hanze, kuko kuza bajya muri Senegal byoroshye kurushya  bakajya muri Senegal nyuma  bakaza no mu Rwanda 

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda rikibona ibyo naryo ryanditse ibaruwa ndende rimenye Sha CAF ko Senegal iri gukora ibintu bitaribyo.

Muri iyo baruwa FERWAFA ivuga ko niba Senegal bari bumvikanye ko umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda mu gihe Sitade izaba yemewe, Senegal yakabaye iza mu Rwanda kuko Sitade ubu iri ku rwego rwa CAF.

Muri iyi baruwa ya FERWAFA, ivuga ko bagiranye amasezerano na Senegal kugira ngo buri gihugu abafana bazabashe kubona uyu mukino n'ikipe yabo.

FERWAFA ikomeza ivuga ko indi  ngingo  ikomeye ari uko, umukino wabereye muri Senegal u Rwanda rwakiriye, rutigeze rwishyuza ifaranga ryo ku kibuga, ndetse buri kimwe cyose bimenye nk'ikipe iri mu rugo, kandi bakanishyura abasifuzi nk'uko ikipe iri mu rugo ibigenza.

Ibyo byose rero, FERWAFA irasaba ko umukino wo kwishyura wabera mu Rwanda inzira z'umukino wa mbere uko zagenze n'umukino wo kwishyura zikaba ariko zigenda.

Hari amakuru ava muri Senegal avuga ko mu gihe u Rwanda rwakomeza gutsimbarara, n'ubundi basabwa kuza muri Senegal nabo bagakorerwa buri kimwe ndetse bashaka kwishyuza umukino nabyo bakabihabwa.

Umukino ubanza u Rwanda rwatsinzwe igitego 1-0 mu minota ya nyuma gitsinzwe na Sadio Mane



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133758/u-rwanda-rurananirwa-kwakira-senegal-rubure-namafaranga-133758.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)