U Rwanda rwagaragaje ingamba zo kuvura Abana bavukana ubumuga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda, yamuritse imfashanyigisho izajya ifasha abaganga kuvumbura ubumuga bw'umwana akivuka no kubuvura hakiri hakare.
Ni imfashanyigisho yamuritswe kuri uyu wa 29 Kanama 2023, aho ije ari igisubizo ku kibazo cy'Abana benshi bavukana ubumuga ariko ntibumenyekane hakiri kare, bakarinda bakura kubavura bikagorana kandi bigahenda.


Hirya no hino mugihugu hagaragara abana bavukanye ubumuga, inzobere mubuzima zikagaragza ko iyo abaganga babuvumbura abana bakivuka bakavurwa hakiri kare bari gukira.
Dr Albert Nzayisenga ni impuguke mu buzima akaba n'umuyobozi mukuru w'ibitaro bya Rilima.
Ati 'Turi mu bantu bavura abana bavukana ubumuga cyane cyane abana bavuka bananiwe, ni bamwe mubo tugira ari benshi abana bafite ibirenge bireba hejuru, abafite ibirenge bitagira ubworo,abafite imitego itandukanye, abafite se n'uburwayi bwa infection bakunze kwita inzibyi. Nta rwego rw'ubumuga tutabona.'
Kuri ubu mu Rwanda hamuritswe imfashanyigisho ikubiyemo uburyo abaganga n'abajyanama b'ububuzima, bazajya bifashisha mu kuvumbura ubumuga bw'umwana akivuka no kubuvura hakiri hakare.

Ndayisaba Emmanuel Umunyambanga nshingwabikorwa w'Inama y'igihugu y'abafite ubumuga, agaragza iyi mfashanyigisho ije ari igisubizo kuko izatuma abana bavukana ubumuga bavurwa hakiri kare, bityo binagabanye n'ubwiyongere bw'abafite ubumuga mu Rwanda.


Ati 'Mugihe byagombye kuvumburwa ahubwo n'ababyize bamubyaje ni ikintu cyiza. Rero kuba habonetse ibitabo bisobanura ibyo abantu bajya bagenderaho.'
Minisiteri y'ubuzima, igaragaza ko abaganga ndetse n'abajyanama b'ubuzima nta bumenyi buhagije bari bafite mu kuvumbura ubumuga bw'umwana no kubuvura, nari nayo mpamvu hatekerejwe gushyiraho imfashanyigisho bazajya bifashisha.

Irene Bagahirwa ni umukozi w'ikigo cy'ubuzima RBC, mu ishami ry'indwara zitandura.
Ati ' Mu by'ukuri ikibazo cyariho ntabwo abantu bari bafite ubumenyi buhagije bwo kuvumbura, yashoboraga kuvuka afite ubumuga ariko umuryango arimo cyangwa n'uwo mujyanama w'ubuzima uri mu mudugudu ntabashe kubona ko wa mwana afite ikibazo nk'ubumuga bujyanye n'ibirenge. Mujya mubona abantu aho kugendesha ubworo bw'ikirenge agendesha ku mugongo w'ikirenge, dukunze kubyita ngo akarenge k'indosho. Mujya mubona n'abantu bakuru bakigendesha ku mugongo w'ikirenge bafite akenge k'indosho, uwo muntu iyo aba yafashijwe akiri muto ntabwo ubwo bumuga aba abufite, ikindi ni ikirenge kidafite ubworo tukita flat foot, urumva nacyo ntabwo kiba gifite umwimerere wacyo ibyo nabyo hano hari igitabo kibisobanura uburyo ubwo bumuga bushobora gukosorwa umuntu akagira ikirenge gifite umwimerere ukwiye cyangwa se uboneye reka mbe ariko mbyita. Ikindi ni amagufa y'amaguru cyane cyane yo mu ntege akaba afatanye ubwo nabwo burakosorwa.'


Minisiteri y'ubuzima igaragza ko abana bafite imyaka kuva ku mwaka umwe kugeza kuri 18 mugihe bavukanye ubumuga, biba bigishoboka ko bafashwa bakaba bavurwa bagakira cyangwa bagafashwa kuburyo ubumuga bafite butaba imbogamizi ituma batagira icyo bimarira.

Daniel Hakizimana

The post U Rwanda rwagaragaje ingamba zo kuvura Abana bavukana ubumuga appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/08/29/u-rwanda-rwagaragaje-ingamba-zo-kuvura-abana-bavukana-ubumuga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwagaragaje-ingamba-zo-kuvura-abana-bavukana-ubumuga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)