Ubanza biyunze pe! Ikipe ya APR FC yashyizeho Kapiteni mushya ugomba kuyobora abandi uyu mwaka w'imikino - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubanza biyunze pe! Ikipe ya APR FC yashyizeho Kapiteni mushya ugomba kuyobora abandi uyu mwaka w'imikino

Ikipe y'ingabo z'igihugu APR FC yashyizeho Kapiteni mushya ugomba kuyobora abandi bakinnyi muri uyu mwaka w'imikino ugiye gutangira.

Ku munsi wejo kuwa gatatu ikipe ya APR FC irakina umukino wa mbere wa gishuti n'ikipe ya Marine FC, undi mukinnyi izawukina n'ikipe ya Kiyovu Sports kuwa gatandatu tariki 5 Kanama 2023.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko nyuma yaho Thierry Froger atoje Taddeo Lwanga muri Arta Solar7 akaza no kumwirukana, akongera kumusanga mu ikipe ya APR FC kugeza ubu niwe yagize Kapiteni mushya w'iyi kipe.

Umutoza impamvu yahisemo Taddeo Lwanga ni uko ngo ari umukinnyi ufite ubunararibonye ndetse ubona ko ngo afite uko akorana n'abandi bakinnyi kandi neza mu bwumvikane cyane ku ndimi ahuza n'abakinnyi kurusha abandi bakinnyi bakomeye b'abanyamahanga iyi kipe yaguze.



Source : https://yegob.rw/ubanza-biyunze-pe-ikipe-ya-apr-fc-yashyizeho-kapiteni-mushya-ugomba-kuyobora-abandi-uyu-mwaka-wimikino/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)