"Ubu nibwo yabaye mwiza kurushaho" Menya byinshi ku mukobwa wabaye miss Rwanda wa mbere mu 1994 - Amafoto - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mwaka wa 1994 ari nawo mwaka u Rwanda rwatashywe n'icuraburindi, hari haratowe miss Rwanda, uwo miss Rwanda watowe icyo gihe yitwa Uwera Derila.

Uyu mukobwa niwe wari ubaye miss wa mbere watowe mu Rwanda. Uyu mukobwa yatowe taliki ya 17 Ukuboza 1993, yatowe mu bakobwa 20 bari bahanganye. Gusa nyuma ntago irushanwa ryakomeje kubera Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Muri uwo mwaka ntabwo bahembwaga amafaranga angana nkayo bahembwa abubu, kuko yahembwaga ibihumbi 50 rwf. Gusa ni bake bayahembwaga.

Ubu ni umu-Mama w'umwana umwe w'umukobwa, ndetse ubu afite umugabo w'umunyarwanda babana. Batuye i Brussel mu Bubiligi.

 



Source : https://yegob.rw/ubu-nibwo-yabaye-mwiza-kurushaho-menya-byinshi-ku-mukobwa-wabaye-miss-rwanda-wa-mbere-mu-1994-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)