Ubuhinde: Urutonde rwa filime 9 zanditse amat... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Filime zikirebwa na benshi zanditse amateka bitewe no kuzamura amarangamutima y'abantu:

1.     Anand film


Anand ni filime yababaje abantu benshi, yavugaga umuntu warwaye indwara idakira, nyuma yiyemeza kubaho yishimye mu iminsi ye ya nyuma kugeza atabarutse. Muganga wamukurikiranaga abonye ubugwaneza buri mu murwayi, yahise amwandikaho igitabo kivuga inkuru ye.

2.     Masoom


Ni filime yayobowe na Shekhar Kapur hakinamo ibyamamare nka Nasseruddin Shah, Shaban Azmi, Jugal, Hansraj n'abandi. Yari ifite inkuru igaruka ku muryango wari wishimye cyane ubanye neza, ukaza gusenyuka bitewe n'ikosa ry'umuntu umwe.

3.     Sholay


Inkuru y'iyi filime ivuka ku musore wiciwe umuryango we, hanyuma umukuru wa Polisi agategeka ko bahiga abagize uruhare muri ubwo bwicanyi bagahanwa. Ni filime yababaje abantu benshi bituma yamamara irebwa na benshi.

4.     Dilwale Dulhania Le Jayenge


Iyi filime y'urukundo igaruka ku mubano wa Raj wahuye na Simran mu Burayi, bakaza guhura ntibahite bakundana, nyuma yo kugaruka mu Buhinde bagakundana urukundo rwashituye buri wese warebye iyi filime.

5.     Bombay


Inkuru ibabaje yo muri iyi filime, yavugaga ku rukundo rwabaye hagati y'umugabo w'umu Hindu n'umugore w'umusiramu, bakaza gutorokera mu cyaro cya Mumbai bakabyarana abana babiri, ariko bakaza gutandukana kubera kunanirwa guhuza mu myemerere. Byari bibabaje gusenya urukundo rwabo bitewe n'amadini kandi bafite n'abana.

6.     Mothe India


Iyi filime yagaragaje ubutwari bw'umugore wakubiswe n'ubukene afite abana b'abahungu arera wenyine, ariko akomeza kwihangana arwana no kubitaho adatakaje umuco wa kibyeyi. Yibutsa igitsinagore ko ari abanyembaraga.

7.     Dev.D


Iyi ni imwe muri filime zifite inyigisho zo gukebura urubyiruko, bakareka gufata imyanzuro yangiza ahazaza habo. Hakinamo umusore wagize agahinda gakomeye nyuma yo gutandukana n'umukunzi we wo mu bwana, akishora mu biyobyabwenge, n'umukobwa nawe akishora mu buraya, bose bakangiza icyizere cy'imiryango yabo.

8.     Solo


Iyi filime yakunzwe n'imbaga bitewe n'umusore wamenyekanye nka 'Rohit' akunda umwana wo mu bakire kandi akomoka mu muryango ukennye, bikababaza se w'umukobwa.

9.     Damini Film

Muri iyi filime, nyuma yo gufatwa ku ngufu mu rugo rwe, uwitwa Damini arwanira kubona ubutabera, bikanga, agakomeza guharanira kugaragaza ukuri ku byamubayeho kugeza abonye umwunganizi umufasha akabubona. 

Agaragara yishimye kandi agafatwa nk'intwari. Iyi filime yigisha abantu kutarambirwa kugeza babonye ibyiza bifuza.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133856/ubuhinde-urutonde-rwa-filime-9-zanditse-amateka-muri-bollywood-133856.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)