Uburyo budasanzwe Yassine wahoze ari umusirik... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva Lionel Messi yakwerekeza muri Inter Miami, ari kugenda ayifasha kwitwara neza kuko bamaze kwegukana igikombe cya mbere cya Leagues Cup ndetse n'ubu bageze ku mukino wa nyuma wa US Open.

Mu mikino 8 amaze gukina yatsinzemo ibitego 10 ndetse anatanga mipira 3 yavuyemo ibyo bitego. Uko Lionel Messi akora ibingibi ni na ko bijyana n'uburyo acungirwamo umutekano kuva mu kibuga kugeza n'aho aba.

Uyu mukinnyi w'imyaka 36 arindirwa umutekano n'umugabo w'inkorokoro wahoze mu gisirakare cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika witwa Yassine Chueko washyizweho n'umuyobozi wa Inter Miami, David Beckham. 

Ubundi ubusanzwe byari bimenyerewe ko umukinnyi arindirwa umutekano wihariye igihe ari hanze ya sitade cyangwa yibereye muri gahunda ze ariko ntabwo ari ko bimeze kuri Lionel Messi. 

Kuri ubu uyu mukinnyi ufite Ballon d'Or 7 ava mu rugo arinzwe akagera ku kibuga arinzwe, akayivamo arinzwe.

N'iyo ageze mu kibuga ku nkengero zacyo, haba hari ushinzwe kurinda umutekano we Yassine Chueko agenda aho agiye hose ndetse no kugeza aho ajya kwishimirira igitego. 

Mu mukino Inter Miami iheruka gusezereramo Cincinnati kuri penariti bagahita bagera ku mukino wa nyuma wa US Open, Messi yagiye kwishimira intsinzi ku ruhande rw'ikibuga maze uyu mugabo ushinzwe kumurindira umutekano nawe agenda yiruka amujya iruhande.

Yassine Chueko unashinzwe kurinda umutekano w'umuryango wa Messi muri rusange, yahoze ari mu mutwe w'Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Navy Seal wagiye kurwana muri Iraq na Afghanistan ndetse azwiho no gukina imikino y'Iteramakofi.


Ushinzwe umutekano wa Lionel Messi ahorana nawe aho ari hose


Yassine Chueko aba agendera ku nkengero z'ikibuga ajya aho Lionel Messi agiye hose


Yassine Chueko yahoze mu gisirakare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse yagiye no kurwana muri Iraq na Afghanistan 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133631/uburyo-budasanzwe-yassine-wahoze-ari-umusirikare-wa-amerika-arindamo-lionel-messi-133631.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)