Uburyo wakoresha kugirango umukobwa ntakurambirwe igihe muri kuganira mukaba mwara n'amasaha 5 mukiganira - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uburyo wakoresha kugirango umukobwa ntakurambirwe igihe muri kuganira mukaba mwara n'amasaha 5 mukiganira

Akenshi hari ubwo usanga umusore agiye kuganiriza umukobwa ariko ntibamare n'iminota 5 byibuza bari kuganira. Gusa hari uburyo ushobora gukoresha mukagirana ikiganiro kirekire.

1.Jya umubaza ibibazo, kubaza ibibazo bya hato na hato cyane ibyerekeye ubuzima cyangwa se urukundo, ni uburyo bwiza bwo gutuma ikiganiro cyanyu kiramba.

2. Jya umubwira inkuru, abakobwa bari mu bantu bakunda kumva inkuru zabaye cyane, byaba byiza umubwiye inkuru z'ubuzima cyangwa z'urukundo.

3. Jya umusetsa, abakobwa burya bakunda n'inkuru zisekeje.

4. Jya umutega amatwi umwumve, kumva umuntu, ukamwereka ko umwitayeho ni uburyo bwiza butuma ikiganiro kiramba.

5. Ba wowe ubwawe! Ntukigereranye n'umuntu utari we, jya wivuga uko uri utishyira ku rwego utariho.

6. Ntukabe umuhakanyi ! Abakobwa burya banga abantu bahora bahakana.

 



Source : https://yegob.rw/uburyo-wakoresha-kugirango-umukobwa-ntakurambirwe-igihe-muri-kuganira-mukaba-mwara-namasaha-5-mukiganira/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)