Rutahizamu mushya wa Rayon Sports, Eid Mugadam Abakar Mugadam yabwiye abakunzi b'iyi kipe ko azakora ibishoboka byose kugira ngo aheshe iyi kipe ibikombe.
Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha uyu rutahizamu usatira anyuze ku mpande ukomoka muri Sudani.
Ni nyuma y'uko umutoza w'iyi kipe, Zelfani Yamen k'Umunsi w'Igikundiro yatangaje ko ategereje umukinnyi umwe ukomoka muri Sudani, ari we wenyine agomba kongeramo mbere y'uko umwaka w'imikino wa 2023-24 utangira.
Nyuma y'uko yerekanywe na Rayon Sports, Eid Mugadam Abakar Mugadam yavuze ko azakora ibishoboka byose ngo aheshe ibikombe.
Ati 'Nshuti bafana ba Rayon Sports nzakora ibishoboka byose mfashe ikipe kwegukana ibikombe. Ndabakunda cyane.'
Eid Mugadam Abakar Mugadam w'imyaka 24 akaba yakiniraga ikipe ya Al-Hilal y'iwabo muri Sudani akaba aje kongera imbaraga mu busatirizi bwa Gikundiro.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-bwa-rutahizamu-mushya-wa-rayon-sports-yageneye-abafana