Ubuzima AB Godwin yanyuzemo muri gereza yatan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo yise "Kwipingu" izasohoka mu Cyumweru kiri imbere. Kandi igaruka ku nkuru y'urugendo yabaye kuva afunzwe kugeza asohotse.

Ati 'Irasohoka (Indirimbo) mu Cyumweru kiri imbere. Iravuga ku nkuru yose y'uko nafunzwe n'uko nasohotse.'

Uyu mugabo wakoreye indirimbo benshi mu bahanzi bo mu Rwanda no hanze, avuga ko ariwe waririmbye iyi ndirimbo, kandi iri mu njyana ya Hip Hop mu rwego rwo kumvikanisha ubuzima yanyuzemo ari muri gereza 'butavuzwe'.

AB Godwin avuga ko ubwo yari afunze ari nabwo yagize igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo, ashaka ikayi n'ikaramu ubundi ava imuzi ibyamubayeho. Ati 'Nayandikiye muri gereza (Indirimbo). Cyane! (Byaranyorohereye) kuko yari inkuru yabaye kandi mfite akaba ari njye wayinyuriyemo.'

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer Exydecks inononsorwa na Bob Pro.

Ku wa 17 Kanama 2023, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugabanyirije ibihano rumuhanisha igihano cy'igifungo cy'umwaka umwe usubitse.

Urukiko kandi rwamugabanyirije ihazabu yari yategetswe mu Rukiko rw'Ibanze rwa Nyarungege ya Miliyoni 5 Frw igirwa Miliyoni 2 Frw. Azishyura kandi amagarama y'urubanza angana n'ibihumbi 20 Frw.

Uko urubanza mu rukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge rwari rwagenze.

Godwin AB yafatiwe i Nyabugogo mu Murenge wa Muhima aho yahamagawe ngo ahabwe ikiraka cyo gufata amafoto. Akigera i Nyabugogo, yakuyemo Dorone baramufata. 

Ubushinjacyaha bwahise bumuregera icyaha cyo gukoresha Drone. Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy'imyaka itatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda y'ibihumbi 500.

Me Nyamanswa Rafael wunganira Mutimura Abed, yavuze ko AB Godwin atari azi niba hari ibyo agomba gukurikiza. Yanavuze ko nta bushake yari afite bwo kuyikoresha. Yasabye ko uwo yunganira yifuzako yaba umwere.

Mutimura asaba kugabanyirizwa ibihano no kubisubikirwa. AB Godwin dorone imwe yayiguze n'umuntu w'i Cyangugu ibihumbi 500 by'amafaranga y'u Rwanda. Indi yayiguze i Dubai asaga 1,100,000 Frws ($1100).

Urukiko rwasuzumye ingingo ya 110 ryerekeye imiburanishirize y'imana, isobanura igira iti 'Ibimenyetso bishobora gushingira n'ibyemezwa n'ababuranyi, urukiko rwemeza niba ibimenyetso aribyo cyangwa atari byo…'

Igifungo cy'imyaka itanu ariko itarenze imyaka 10 n'ihazabu ya miliyoni eshanu ariko zitarenze miliyoni 10. Kuba yarabyiyemereye urukiko rusanga agomba guhanwa.

Ubushinjacyaha nabwo buvuga ko yiyemereye icyaha bityo ko agomba guhanwa. Mutimura Abed yemera icyaha akanagisabira imbabazi. Ahanishijwe igifungo cy'imyaka itatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda Miliyoni eshanu. Urukiko rusanga yagabanyirizwa ibihano.

 AB Godwin yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo yise 'Kwipingu' yandikiye muri gereza
Godwin avuga ko yorohewe no kwandika inkuru y'ubuzima yanyuzemo mu gihome kuko ari ubuzima bwe

Godwin avuga ko yasubukuye ibikorwa bye bishamikiye ku muziki 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133687/ubuzima-ab-godwin-yanyuzemo-muri-gereza-yatangiye-kubukoramo-ibihangano-133687.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)