Uko byagenze ngo Rutanga yisange yafashe mu ijosi Bacca wa APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imwe mu mafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, ni ifoto ya Rutanga Eric yafashe mu ijosi rutahizamu wa APR FC, Kwitonda Alain Bacca mu mukino waraye ubahuje.

Wari umukino w'umunsi wa 2 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino 2023-24 wabaye ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 28 Kanama 2023.

Imwe mu ifoto yafashwe nk'iy'umukino, ni iyo mu gice cya mbere cy'uyu mukino igaragaza myugariro wo ku ruhande rw'ibumoso, Rutanga Eric yafashe mu ijosi Kwitonda Alain Bacca benshi bibaza uko byagenze.

Mu kiganiro Rutanga Eric yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko byahuriranye bamufotora arimo asunika Bacca bimwe byo mu kibuga nyuma y'uko yari arimo amukandagira.

Ati "Yari ankandagiye ndimo kumuhunga. Urumva ballon yaje mu kirere ngiye ku mukandagira noneho ndasimbuka ngo ntamukandagira ahubwo we azamuriramo imigeri, ndamubwira ngo wowe ndaguhunga ukankandagira, rero narimo musunika na we buriya yaramfashe ariko ni uko byahuriranye na camera ariko nta birenze ni bimwe byo mu kibuga."

Uyu mukino waje kurangira ari 1-0 cya APR FC cyatsinzwe na Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman ku munota wa 40.

Ifoto ya Rutanga Eric afashe mu ijosi Kwitonda Alain Bacca



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-byagenze-ngo-rutanga-yisange-yafashe-mu-ijosi-bacca-wa-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)