Uko Kevin Ebene yirukanywe mu Nzove muri Rayon Sports shishi itabona akerekeza i Huye akaza kwisanga yagarutse i Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nta minsi itatu irashira rutahizamu ukomoka muri Cameroun, Kevin Ebene asinyiye AS Kigali nyamara yari yahereye mu Nzove muri Rayon Sports umutoza aramwirukana.

Uyu rutahizamu yari mu Rwanda yigaragaje mu irushanwa rya 'B&B International Football Drafting League' ryabaye mu kwezi gushize kwa Nyakanga 2023.

Kevin Ebene wari wigaragaje muri iri rushanwa, benshi bashimye impano ndetse amakipe amwe namwe atangira kumuganiriza aho ku isonga hari Rayon Sports izakina Confederation Cup.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu rutahizamu yavuganye n'ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse barumvikana ariko bamubwira ko agomba kubanza kujya mu Nzove gukora imyitozo n'umutoza akamureba.

Bivugwa ko nyuma yo kuvugana, umunyabanaga wa Rayon Sports, Patrick Nameye akamubwira kujya gukora imyitozo, umutoza yaje kumwirukana.

Nubwo bari bohereje uyu mukinnyi ariko ntabwo ubuyobozi bwigeze bubwira umutoza ko uyu mukinnyi ari buze mu myitozo.

Ubwo Kevin Ebene yari ageze mu Nzove, umutoza Zelfani Yamen Alfani utajya avugirwamo, yabwiye uyu rutahizamu ko agomba gusubirayo kuko atigeze abwirwa ko ari buze gukora imyitozo.

Yahise amanuka ajya mu Magepfo y'u Rwanda i Huye gukora igeragezwa mu ikipe ya Mukura VS kugeza tariki ya 5 Kanama 2023 ubwo Mukura VS yakinaga APR FC mu mukino wa gicuti ubwo iyi kipe yizihizaga imyaka 60 imaze ishinzwe maze bakanganya ubusa ku busa.

Muri uyu mukino, Kevin Ebene yitwaye neza aho yatanze akazi ku bwugarizi bwa APR FC, AS Kigali yahise imwambura Mukura VS yari itaramusinyisha ihita imugarura i Kigali imuha amasezerano akaba yaranamaze gutangira imyitozo.

Kevin Ebene yagiye i Huye amaze kubengwa na Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-kevin-ebene-yirukanywe-mu-nzove-muri-rayon-sports-shishi-itabona-akerekeza-i-huye-akaza-kwisanga-yagarutse-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)