Uko Mbibona: Uruhare rw'abakinnyi ba filime m... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa Filime ni umwe mu bantu bashobora kwangiza sosiyete mu buryo bwihuse cyangwa akaba yahindura imico mibi mu gihe gito binyuze mu bihangano bye, akubaka umuryango nyarwanda n'Igihugu muri rusange, ndetse akagira akamaro ku Isi.

Amateka avuga ko kera mu muco nyarwanda abantu barangwaga n'umuco, bakagira indangagaciro zibaranga ndetse na kirazira, ibyo bigatuma abantu bakura bihesha agaciro bakagaragaza isura nziza ku gihugu cyabo.

Dore ibintu bikwiriye kuranga umukinnyi wa filime mwiza hubakwa umuryango nyarwanda n'Igihugu:

1. Â Ã‚  Gutanga inyigisho hagendewe ku bikenewe

Abakinnyi ba filime nabo ni amaso ya rubanda,kuko inyigisho n'ubutumwa bifuza gutanga byagera kuri benshi mu gihe gito. Urugero rwumvikana, urubyiruko rw'ubu abenshi bishoye mu biyobyabwenge, inzoga,kwiyandarika n'ibindi.

Umukinnyi mwiza cyangwa utegura filime, ni wawundi uzareba ku hazaza h'Igihugu agatanga inyigisho iburira babandi bari kwiyangiza  bakaba bahinduka.

2. Â Ã‚  Kwiyubaha ubwabo

Abantu rimwe na rimwe bagereranya ibyo utanga n'ibyo ufite,bikaba byatuma batesha agaciro inyigisho zawe. Niba uri umukinnyi wa filime ugatanga inyigisho kenshi usaba abantu kwirinda ibiyobyabwenge kandi bakuzi ubinywa,bizagorana ko bakurikiza inama yawe. Ni byiza kuba intangarugero kuko imico ubwayo irigisha

3. Â Ã‚  Kuba inshuti ya bose n'igihe wamamaye

Kubaka izina iyo byakubereye umugisha ugwiza inshuti aho kuzitakaza. Bamwe batangira biyegereza abantu bamara kugera  ku bwamamare bakirengagiza abo bakuranye, imiryango, inshuti n'abandi, ibyo bigatuma abaguhaga amashyi bakubona bagahunga.

4. Â Ã‚  Kwitabira ibikorwa bya Leta

Abasitari ntibakunze kugaragara mu bikorwa rusange kubera izina bafite muri rubanda, nyamara bakagombye kwitabira n'ababandi babakunda bakaza babasanga bagafatanya kubaka Igihugu.

Mu kubaka ahazaza h'Igihugu, ntihakenewe abasaza,abakecuru cyangwa abana, hakenewe buri wese w'umunyagihugu kugira ngo atange umusanzu we. 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133659/abakinnyi-ba-filime-basabwa-iki-mu-iterambere-ryigihugu-perezida-kagame-yabikomojeho-133659.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)